Uburusiya na Irani bamaganye icuraburindi Amerika yateje Venezuela
Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yamaganye byimazeyo igitero cy’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabwe kuri Venezuela, ivuga ko ari ukurenga ku bwigenge n’ubusugire bw’Igihugu mu buryo bweruye.
Iran ivuga ko iki gitero cya Amerika kigize ihonyorwa mu buryo bugaragara amahame shingiro y’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye n’amategeko mpuzamahanga rusange, cyane cyane Ingingo ya 2(4) y’ayo Masezerano ibuza gutera ubwoba cyangwa gukoresha ingufu za gisirikare.
U Burusiya nabwo binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya bwanenze igikorwa cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugaba ibitero kuri Venezuela, ivuga ko ibyabaye biteye impungenge zikabije kandi bikwiye kwamaganwa.
Yakomeje ishimangira ko impamvu zagendeweho hagabwa ibi bitero zidafite ishingiro ndetse ko igikenewe kuri ubu kurusha ibindi ari ugukumira ko ibintu birushaho gukara no gushyira imbaraga mu gushaka umuti binyuze mu biganiro.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Leta, VTV, Visi Perezida wa Venezuela, Delcy Rodríguez, kugeza ubu yatangaje ko Leta itazi aho Perezida Nicolás Maduro n’Umugore we Cilia Flores baherereye bityo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kubaha igihamya ko bakiriho.
Rodríguez yagize ati: “Turifuza ko Leta ya Perezida Donald Trump itanga ibimenyetso by’uko bagihumeka [Maduro n’umugore we]."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|