Ubumenyi bucye ku ikoranabuhanga, buradindiza serivisi z’abunzi – Raporo y’Abasenateri
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga, Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena yagejeje ku Nteko Rusange raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere serivisi z’ubufasha mu by’amatageko, zatangwa n’inzego zitandukanye, harimo n’abunzi.
Perezida wa Komisiyo Senateri Gasana Alfred, yavuze uruhare inzego zitandukanye zitanga ubufasha mu by’amategeko zigira mu gutuma ubutabera bugera ku baturage, ariko agaragaza n’imbogamizi inzego zimwe zihura nazo muri serivisi zitanga, hanyuma bikagira ingaruka ku baturage.
Asobanura ibibazo abunzi, bahura nabyo, yavuze ko hari icyo kuba badafite ubumenyi buhagije ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka za telefoni zigezweho, za mudasobwa n’ibindi, mu gihe hari ‘system’ yiswe ‘MIC Gana Ubutabera’ isaba ko uyikoresha aba azi ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse na interineti.
Yagize ati,” Abunzi batugaragarije imbogamizi bahura nazo. Hari ikibazo cyo kutagira ibikoresho bihagije,kandi bijyanye n’igihe. Aha twavuga nka za mudasobwa, telefoni zigezweho (smart phones), kugira ngo zibafashe mu gukora akazi kabo, kuko nabo hari ‘system’ bakoreraho yitwa ‘MIC Gana Ubutabera’, usanga rero kutagira ziriya ‘smart phones’, bitaborohera kugira ngo binjire muri iriya ‘system’. Noneho n’ubumenyi budahagije ku ikoranabuhanga, kandi basabwa kurikoresha."
Ikindi kandi, ngo hari igihe bisaba ko bajya aho ikiburanwa kiri, ariko baba badafite uburyo bajyayo bikagorana cyangwa ugasanga guhuza no gukemura ibibazo by’abaturage, kubunga biratinze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|