Ubukungu, ubukerarugendo n’ubutwererane: Inyungu u Rwanda rwiteze muri Ambasade nshya yafunguwe muri Espagne
Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ifunguye Ambasade muri Espagne, abasesenguzi bavuga ko ari igikorwa cy’ingirakamaro mu rwego rwo gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere inyungu z’ubukungu, ubukerarugendo n’imikoranire mpuzamahanga.
Mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, Perezida Paul Kagame yakoze impinduka zirimo no gushyiraho abahagarariye u Rwanda bashya mu bihugu bitandukanye, harimo no muri Espagne. Iyi Ambasade yahawe, Ambasaderi Nkulikiyinka Christine, wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Ni ubwa mbere u Rwanda rugize uruhagarariye bihoraho muri Espagne ndetse anahafite icyicaro kuko ubusanzwe iyi Ambasade yari ihagarariwe na Amb. François Nkulikiyimfura ufite icyicaro mu Bufaransa.
Gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Espagne, bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa byarwo ku mugabane w’u Burayi, aho rusanzwe rufitanye umubano na Espagne kuva mu 1967, nubwo kugeza ubu rwakoraga rubinyujije ku biro byarwo biri i Paris.
Aho niho umusesenguzi mu bya Politiki mpuzamahanga akaba n’Umwalimu muri Kaminuza, Dr. Ismael Buchanan, ahera avuga ko kuba u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Espagne ari amahirwe akomeye ku bihugu byombi.
Ati: "Gufungura Ambasade ni amahirwe menshi u Rwanda cyangwa Espagne bishobora gukura muri ya politike y’Ibihugu biba bifite cyane cyane ko buri Gihugu kireba inyungu zacyo aho kiri ariko no kugira ngo ububanyi bwacyo n’ubutwererane bishyirwe mu bikorwa."
Akomeza avuga ko kugira Ambasade muri Espagne ari kimwe mu bizongera ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’Ibihugu by’i Burayi bikazagaragarira kandi no mu Banyarwanda bajya mu Gihugu cya Espagne ndetse n’Abanya-Espagne baza mu Rwanda, maze bigatuma habaho ubuhahirane muri aka Karere kuko bizanafasha ibihugu by’ibituranyi.
Dr Buchanan yavuze ko Espagne iyo bigeze mu bubanyi n’amahanga ari Igihugu, mu byo mu Burayi kiri mu bikomeye kandi n’aho giherereye bikaba bifite akamaro gakomeye cyane kuko kiri hagati kuburyo ubuhahirane bwacyo bushobora kubyarira inyungu u Rwanda.
Yagize ati: "Buriya mu Burayi, Espagne iri mu cyo bita euro zone, ibihugu bikoresha amafaranga y’Amayero, kuburyo hagiyeho uburyo bwo kuganira ku byerekeranye n’ibiciro mu bukungu n’ubucuruzi biroroshye kuba ufite Ambasade muri Espagne kuko hari inyungu rwose u Rwanda rushobora kubona muri ibyo."
Yagarutse kandi no ku nyungu mu rwego rw’ubukerarugendo, avuga ko Espagne ari Igihugu cyizwi cyane muri urwo rwego, kuko gifite uduce abantu basura cyane ndetse n’Abanya-Espagne bakaba ari abantu bakunda gutembera kuburyo kuza mu Rwanda kureba ingagi, kwirebera amateka y’u Rwanda bizabafasha cyane.
U Rwanda kuba rugiye gufungura Ambasade muri Espagne, ni ibintu bije no gishimangira amasezerano akomeye u Rwanda rwasinyanye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Atlético de Madrid, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Aya masezerano yashyizweho umukono mu 2025, azageza mu 2028, agamije kumenyekanisha u Rwanda n’ibyiza nyaburanga byarwo ku rwego mpuzamahanga binyuze muri Siporo.
Dr Buchanan kandi asanga mu rwego rw’ubukerarugendo, nka Espagne yateye imbere hari ibyo u Rwanda rwayigiraho nk’uko na Espagne hari ibyo yakwigira ku Rwanda.
Yakomeje agira ati: "Andi mahirwe akubiye mu kuba Espagne ikorana n’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko ibyo mu Majyaruguru nka Maroc na Algeria bikora ku nyanja ya Mediterrane, bizafasha kunyuza ibicuruzwa muri iki gice bibyarire inyungu u Rwanda."
Mu rwego rw’uburezi, yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufitanye imibanire myiza kuko za Kaminuza zo mu Rwanda, zikorana n’izo muri Espagne, bigafasha Abanyarwanda bajya kwigayo, bikaba kandi byatuma hari n’Abanya-Espagne bashobora kuza kwiga mu mashuri yo mu Rwanda ku bwinshi haba aya Leta cyangwa mpuzamahanga.
Ati: "Ibyo rero byateza imbere mu kumenya umuco, kumenya Igihugu by’umwihariko amateka y’u Rwanda."
Gufungura Ambasade mu Gihugu runaka, ni ibintu bigira uruhare rukomeye mu korohereza Abanyarwanda bari ku Mugabane w’i Burayi, cyane abari muri Espagne kuko bashobora koroherezwa kubona viza, pasoporo n’ibyangombwa bitandukanye bigafasha kandi n’abari mu bindi bihugu bari kure y’aho za Ambasade ziherereye.
Dr Buchanan yavuze kandi ko kugira Ambasade muri Espagne, bizatuma n’Abanyarwanda bahatuye bisanzura, uretse no kuba bakoroherezwa kubona ibyangombwa, Ambasade igomba kuba hafi yabo no mu bindi bakeneye.
Ati: "Ngiyo inyungu rero ikomeye mu kuba u Rwanda n’Igihugu cya Espagne bigirana umubano ukomeye, ushingiye ku bwubahane, ubwuzuzanye mu gufatanya mu bucuruzi [......]no mu buvuzi kuko bafite abahanga bakomeye, hari ibyo twakwigiranaho."
Yakomoje no kuba u Rwanda rufite "Made in Rwanda", gahunda yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu Gihugu, ibihingwa birimo ikawa n’icyayi byose bishobora kugera ku isoko ryagutse ry’i Burayi binyuze mu Gihugu cya Espagne.
Ati: "U Rwanda rushyize imbere gucuruza ikawa, icyayi, imboga, mbuto n’indabo kuburyo Espagne ishobora kuba umuyoboro w’aho ibicuruzwa by’u Rwanda bishobora kunyuzwa. Harimo inyungu nyinshi zo kugira Ambasade muri Espagne."
Yakomoje agira ati: "Urabizi neza ko u Rwanda rwashyize imbere ishoramari, Abanya-Espagne bashobora kuza mu Rwanda gufungura inganda, imodoka zigakorerwa hano n’ibikoresho bitandukanye kuko u Rwanda ruracyakura ibintu byinshi i Burayi no mu yindi Migabane."
Yashimangiye ko haramutse hari inganda zikora ibyo u Rwanda rukura hanze ya kure, byarworohereza kuzigama amafaranga rwashoraga muri ibyo bihugu bikaba byose byakorerwa imbere mu Gihugu.
Ati: "Hari uruganda rwa Volkswagen, imodoka zarwo ziteranyirizwa mu Rwanda ndetse rukaba rwarashyize imbaraga mu guteza imbere ishoramari kandi rurakomeje muri uwo murongo."
Gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Espagne, ni intambwe igaragaza uburyo u Rwanda rukomeje gukoresha dipolomasi ishingiye ku bukungu n’imikoranire mpuzamahanga, hagamijwe guteza imbere iterambere rirambye n’icyerekezo cy’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|