U Bufaransa mu iperereza ku Banyarwanda 36 bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

U Bufaransa buri mu iperereza ku Banyarwanda 36 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushinjacyaha Olivier Christen
Umushinjacyaha Olivier Christen

Byatangajwe n’Umushinjacyaha ushinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rukiko rwa Paris mu Bufaransa, Olivier Christen, kuri uyu wa 23 Mata i Kigali.

Kuri uyu munsi, Ambasade y’u Bufaransa yibutse abakoreraga serivisi z’u Bufaransa mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Christen yabajijwe icyo Ubufaransa bukora mu gukurikirana aya madosiye asaga 30 y’abakoze Jenoside bakidegembya muri iki gihugu.

Olivier yavuze ko mu Bufaransa habaye imanza 12 zaburanishijwe mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, aho abantu umunani bahamwa n’ibyaha.

Yagize ati “Hari n’izindi manza zizakomeza kuba, harimo iz’ubujurire zizaba muri Kamena na Nyakanga, ndetse n’urubanza ruzaba mu Gushyingo no mu Kuboza 2026 ku rwego rwa mbere. Ibi bigaragaza ko iki gikorwa kigikomeje, kandi hari nibura izindi dosiye ebyiri zizaburanishwa hagati ya 2027 na 2028. Bityo rero, si ikibazo cyarangiye burundu”.

Umushinjacyaha Olivier yavuze ko umubano mwiza w’ibihugu byombi ugaragarira mu byo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yagiye atangaza kenshi, avuga ko ubutabera bw’u Bufaransa bushyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ukudahana kw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati“Byongeye kandi, hari iperereza ku banyarwanda 36 rikomeje gukorwa n’Ubufaransa bakekwaho ibyaha bya Jenoside byakozwe mu minsi 100 yakozwemo Jenoside”.

Olivier yagaragaje ko uko igihe kigenda gihita, bahura n’imbogamizi ebyiri zikomeye zirimo kuba imyaka y’abakekwaho ibyaha bya Jenoside, bamwe muri bo baba bageze mu zabukuru cyane. Ku rundi ruhande, n’abarokotse na bo bagenda basaza, bigatuma ubuhamya bugorana kuboneka no gusobanuka bigatinza imanza.

Olivier avuga ko buri mwaka, nibura inshuro ebyiri abashinjacyaha n’abacamanza b’Abafaransa baza mu Rwanda gukusanya ubuhamya bwinshi bushoboka, kugira ngo bufashe gukora dosiye no gutuma iperereza rirangira vuba bishoboka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka