Ubu dufite icyizere ko imvura izajya igwa ikadusiga amahoro – Abubakiwe inzu

Umuryango w’abantu icumi (umugabo, umugore n’abana umunani) bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo mu Mudugudu wa Karutabana, Akagari ka Kagasa, wari uhangayikishijwe no kuba mu nzu itameze neza, ubu urashima ko wubakiwe inzu, ukaba ugiye kubaho utekanye.

Umubyeyi wo muri urwo rugo witwa Ingabire Eugenie, avuga ko inzu bari basanzwe babamo yendaga kugwa, ku buryo iyo imvura yabaga ishaka kugwa bahangayikaga. Yagize ati “Twari mu nzu yendaga kugwa yarangiritse cyane, tubona abaterankunga none tugiye kuba mu nzu nziza. Byari bimeze nabi. Iyo twabonaga imvura nyinshi igiye kugwa harimo n’umuyaga, hari ibyumba bibiri na salon twabonaga bigiye kugwa. Twahitaga tuvamo tukaza tukicara mu ruhande rutangiritse cyane, kugira ngo wa muyaga nuhuha muri ya mvura hatagira impanuka iba.”

“Haba nijoro twarabyukaga cyangwa haba no ku manywa tukajya muri urwo ruhande rutangiritse cyane. Ubu rero turashima Imana ko tugiye kuba mu nzu nziza. Tugiye kujya dusinzira nta kibazo, abana batekane bari mu nzu. Mbese turasinzira twizigure, ubu nta mutima uhagaze dufite.”

Yongeyeho ati “Hari n’igihe imvura yagwaga tudahari, twatekereza abana twasize mu rugo, umuntu agakora adakoze, tuvuga tuti dushobora kumva inkuru mbi ko abana bahuye n’impanuka iturutse kuri iyo nzu. Ubu nzajya njya mu yindi mirimo nta mutima uhagaze, kandi nituba turi mu rugo imvura ikagwa tuzajya tujya mu nzu twicare twizeye ko ihita ikadusiga amahoro. Abatwubakiye mbere na mbere turabasabira umugisha ku Mana, dusaba ko yagura ibikorwa byabo.”

Abahawe iyo nzu biyemeje kuyisigasira kugira ngo itazangirika biturutse ku burangare no kutayitaho.

Pastor Willy Rumenera
Pastor Willy Rumenera

Pastor Willy Rumenera washinze Umuryango Comfort My People Ministry (Humuriza Abantu Banjye) ukora ibikorwa by’ubugiraneza, ari na wo wubakiye uwo muryango inzu yo kubamo, avuga ko bishimira kubona uwo muryango wabonye aho uba heza.

Yagize ati “Turishimye kuba aba bavandimwe babonye inzu nziza bagiye guturamo. Imana yongeye kurema uyu muryango nyuma y’uko bari barapfushije abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nubwo ibibazo byose by’ibanze by’uyu muryango bitakemutse , Pasiteri Willy Rumenera avuga ko bafite icyizere ko Imana izakomeza kuwufasha no mu bindi. Ati “Iyi ni yo yari intambwe ya mbere. Iyo ubonye aho uba, iba ari intangiriro nziza yo gushaka n’ibindi. Washaka umugati, ibishyimbo, ariko ufite aho utaha.”

Niyoniringira Celestin na Ingabire Eugenie barashima ubuyobozi n'abafatanyabikorwa kuko babasaniye inzu yendaga kubagwaho
Niyoniringira Celestin na Ingabire Eugenie barashima ubuyobozi n’abafatanyabikorwa kuko babasaniye inzu yendaga kubagwaho

Avuga ko uwo muryango ufasha nta bushobozi budasanzwe ufite, ahubwo ko icya mbere ari umutima, kuko iyo ufite umutima Imana iragukoresha ikaguha n’ubushobozi. Ibyo ngo bituma bashakisha uburyo bwose bwabafasha guhumuriza abantu, nk’uko biri mu izina ry’uwo muryango (Confort My People).

Yasabye abubakiwe iyo nzu ko nubwo bahemukiwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kubabarira, ati “tugomba kunesha ikibi tukineshesheje icyiza. Nitubabarira, Imana izatugirira neza.”

Umuryango Comfort My People Ministry umaze kubaka inzu hafi 80 hirya no hino mu Turere dutandukanye, mu rwego rwo gufatanya na Leta gushakira abatishoboye aho kuba heza.

Pasiteri Rumenera yasabye abantu ko niba bavuga ko bakunda Imana batabona, bakwiye kubihamya bakunda abantu kuko ari bo babona, dore ko Imana igaragarira mu bantu kuko yabaremye mu ishusho yayo. Ati “Nidukunda abantu tukabakorera tuzaba dukoreye Igihugu, tuzaba dukoreye n’Imana.”

Biziyaremye Chrysostome wari uhagarariye ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwogo yashimye iki gikorwa giteza imbere imibereho y'abaturage
Biziyaremye Chrysostome wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwogo yashimye iki gikorwa giteza imbere imibereho y’abaturage

Biziyaremye Chrysostome, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge bishimiye icyo gikorwa, bashimira n’umuryango Comfort My People wubatse iyo nzu ya Niyoniringira Celestin na Ingabire Eugenie n’abana babo umunani.

Ati “ni umuryango ugizwe n’abantu icumi. Kuba rero nk’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari abayeho nk’utishoboye, adafite aho aba heza, akaba yashyikirijwe iyi nzu, ni igikorwa cyiza. Turashimira abafatanyabikorwa bayimwubakiye. Dusanzwe dukorana na bo kandi tugakorana neza. Ni abafatanyabikorwa bakora ibikorwa bisobanutse, biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kandi bakabikora mu mucyo.”

Uyu muyobozi asobanura impamvu uyu muryango ari wo wubakiwe, yavuze ko Umufatanyabikorwa atari we wihitiramo uwo agomba gufasha, ahubwo amwerekwa n’ubuyobozi buba bufite urutonde rwabo kandi baratoranyijwe n’abaturage, ku buryo ngo bikorwa mu mucyo kandi ubufasha bugahabwa ubukwiye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka