U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 365 Frw agenewe gushyigikira ubukungu
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) binyuze muri gahunda ya Extended Credit Facility (ECF), cyemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga agana na miliyari 365.75 z’Amafaranga y’u Rwanda) mu gufasha Igihugu gusigasira ubukungu.
Muri Mata uyu mwaka, nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) byageze ku masezerano mashya agena iyi nguzanyo izakoreshwa mu myaka itatu n’amezi abiri (amezi 38). U Rwanda rukaba rwahise rwemererwa ako kanya miliyoni 35.7 z’amadolari y’Amerika angana na miliyari 52.229 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nkunga ije ikenewe cyane mu gufasha gusigasira ubukungu bw’u Rwanda, yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) nyuma y’ubusabe bw’u Rwanda bwo guhabwa iyi nguzanyo binyuze muri gahunda yo kongera inguzanyo ku bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.
Iyi nguzanyo u Rwanda rwemerewe na IMF, igamije kurufasha guhangana n’ihindagurika ry’imiterere y’urwego rw’imari ku Isi rukomeje guhungabana, mu gihe kandi Igihugu kiri guhangana no kuzamura ubukungu bwacyo, kurinda ingengo y’imari igenewe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bibangamiye ubukungu.
IMF igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwitwara neza, aho bwazamutse ku kigero cya 9.4% mu 2025, hejuru y’ibyari byitezwe. Icyakora, mu ntangiriro za 2026, izamuka ry’ibiciro ryariyongereye rikagera ku 13.2% muri Mata, rirenga intego ya Banki Nkuru y’Igihugu.
Ku rundi ruhande, ubucuruzi bw’u Rwanda kunisoko mpuzamahanga bwateye intambwe ikomeye mu mwaka ushize, bufashwijwe n’izamuka ry’ibyoherezwa hanze birimo ikawa n’amabuye y’agaciro. Icyakora, ibitimizwa hanze byinjira mu gihugu nabyo bikomeje kwiyongera, cyane cyane ibikoresho n’ibikenerwa mu ishoramari ry’imbere mu gihugu.
Intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ni kimwe mu biteje impungenge ku hazaza h’ubukungu bw’u Rwanda, aho biteganyijwe ko izagabanya umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bwarwo bikagera munsi ya 6.8% mu 2026. Ibi bikaba ari ingaruka ry’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ishoramari rinini mu mishinga y’ingenzi, bikomeje gushyira igitutu ku ngengo y’imari.
Gahunda ya ECF igamije gukomeza impinduka mu bukungu, gushyigikira politiki zihamye z’imari n’ubukungu, no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bikoma mu nkokora ubukungu.
Izibanda ku nkingi eshatu zirimo kunoza politiki z’ubukungu, kugenzura neza ingengo y’imari n’amadeni kugira ngo bidakoma mu nkokora iterambere ry’Igihugu, no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bikorera hagamijwe iterambere rirambye, hongerwa no gukurikirana neza imikorere y’ibigo bya Leta.
Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya IMF, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kugaragaza imbaraga no kutajegajega nubwo bwanyuze mu bihe bikomeye by’ihungabana ry’ubukungu ku Isi.
Yagize ati: "U Rwanda rwagaragaje ubushobozi bwo gukomeza kwiyubaka binyuze mu mavugurura y’imiyoborere n’ubushishozi mu gufata ibyemezo, bikaba byarafashije Igihugu gukomeza kwihuta mu iterambere n’ubwo Isi yahuye n’imbogamizi zirimo izamuka ry’inyungu ku nguzanyo, igabanuka ry’imfashanyo mpuzamahanga n’ukwiyongera k’ubwoba ku isoko mpuzamahanga."
Yagaragaje ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugaragaza ishusho nziza, hakiri ibibazo by’izamuka ry’ibiciro ndetse n’ubusumbane bugaragara mu bucuruzi n’ibindi bihugu, bikaba bigaragaza ko hakiri imbogamizi zigomba kwitabwaho.
Bo Li yavuze kandi ko nubwo icyerekezo cy’ubukungu gitanga icyizere, hakiri ibyago bishobora kudindiza iterambere, bityo hakenewe gukomeza imbaraga mu gucunga neza politiki z’ubukungu no gukomeza ibikorwa byo kuvugurura imirimo ya Leta kugira ngo iterambere rirambye rikomeze kugerwaho.
IMF yavuze ko gahunda ya Extended Credit Facility (ECF), ishingiye ku bushake bukomeye bw’inzego za Leta no gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu gufasha Igihugu kugera ku mavugurura anoze.
Iyi gahunda ifatwa nk’inkingi y’ingenzi igamije gufasha mu gucunga neza ihindagurika ry’ubukungu, gukomeza gushyigikira amavugurura mu nzego z’imari ya Leta, no koroshya kubona inkunga n’ishoramari riturutse hanze.
IMF yavuze ko iyi gahunda izafasha u Rwanda gukomeza inzira y’iterambere, kugabanya ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu, kandi rikomeza gutuma igihugu kigira ubushobozi bwo kubona andi mafaranga agifasha mu iterambere mu buryo burambye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|