Bauhaus International Ltd ni sosiyete ikora ibikorwa by’iterambere ry’imiturire n’ubwubatsi, ikorera cyane cyane muri Nigeria binyuze mu kigo cyayibyaye cya Bauhaus International Group.
Iyi sosiyete yibanda ku guteza imbere imishinga y’inyubako z’imiturire, iz’ubucuruzi n’izivanze (mixed-use developments), ikomatanya igishushanyo mbonera kigezweho n’imikoreshereze irambye y’ubwubatsi.
Muri Mutarama uyu mwaka, Bauhaus International yasinyanye amasezerano n’Umujyi wa Kigali yo kubaka inzu 892 zo guturamo i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ni umushinga ugomba kujya kuri Hegitari 12.8, gutanga ingurane kuri ba nyir’ubutaka 121 bikaba bizatwara agera kuri Miliyari 7.9 Frw.
Muri uyu mushinga icyakora, umuturage ashobora guhitamo kongera guhabwa inzu muri uyu mushinga(rehousing) cyangwa agahitamo ingurane y’amafaranga.
Hagati aho, Muri Nzeri 2023, u Rwanda, binyuze mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire cyasinyanye na Bauhaus Intertnational Amasezerano ku Iterambere ry’Inzu Zihendutse mu Mujyi wa Kigali.
Bahaus International ifitanye isano na Bauhaus International Incorporated yanditswe muri New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ikaba ishyigikira ibikorwa byagutse bijyanye n’imiturire n’iterambere ry’inyubako.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|