U Rwanda rugiye guhagarika imiyoboro ya 2G, 3G

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yatangaje gahunda yo guhagarika buhoro buhoro imiyoboro ya 2G na 3G, mu rwego rwo guteza imbere internet yihuta, ihamye kandi ihendutse ku baturage bose.

Nk’uko byatangajwe, serivisi za 3G zizahagarikwa burundu ku wa 30 Kamena 2027. Nyuma y’aho, hakazakurikiraho no gukuraho 2G, hashingiwe ku isuzuma ry’uko imiyoboro mishya imeze, niba serivisi zitazahungabana ndetse n’uko abaturage bamaze kubona ibikoresho bijyanye n’igihe.

Iyi gahunda igamije gufasha abatanga serivisi za telefoni ngendanwa gukoresha neza ubushobozi bw’imiyoboro ya internet, bakongera ishoramari mu kwagura no kunoza umuyoboro wa 4G ndetse no gutegura uwa 5G mu gihugu hose.

Biteganyijwe ko ibi bizafasha mu kongera umuvuduko wa internet, kunoza ireme ryo guhamagarana no kugabanya ikibazo cy’ihagarara ry’ihuzanzira (network).

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko iyi gahunda izatuma abaturage bangukira muri iyi gahunda kuko bazabasha kubona serivisi zinoze zirimo kohererezanya amafaranga (Mobile Money Service), serivisi za Leta z’ikoranabuhanga, inzego z’Uburezi n’ubuzima zikoresha internet ku rwego rwo hejuru.

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA), ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’abandi bafatanyabikorwa, barimo abatanga serivisi za telefoni, inzego za Leta n’iz’abikorera, bari gukorana mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda no kwemeza ko ihinduka rikorwa neza.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko mu by’ingenzi bizitabwaho harimo, kwagura no kunoza umuyoboro wa 4G ku rwego rw’Igihugu, gukomeza gukora nta nkomyi kwa serivisi z’ingenzi zirimo guhamagarana, ubutumwa bugufi (SMS), mobile money n’ubutabazi bwihutirwa.

Hari kandi gutangira kwimura serivisi zishingiye kuri iyi miyoboro ya 2G na 3G, kureba ko haboneka ibikoresho bihendutse kandi bishyigikira umuyoboro wa 4G ndetse no gumenyesha no gufasha abaturage muri uru rugendo.

Mu rwego rwo kwitegura neza, mu mwaka wa 2026 hazakorwa igerageza ryo gukuraho zimwe muri izi serivisi, mu gihe hagikomeza ibikorwa byo kwagurwa imiyoboro ya 4G.

Abaturage basabwe kugenzura niba telefoni na SIM card zabo bikoresha umuyoboro wa 4G. Abakoresha MTN bashobora gukanda *4561#, n’aho abakoresha Airtel bakifashisha *2555*4# kugira ngo bamenye uko SIM zabo zakira umuyoboro wa 4G.

Ibigo n’inzego za Leta zikoresha 2G cyangwa 3G, zirimo izikora ibikorwa byo kwishyurana, ubwikorezi, ubuzima n’umutekano, zasabwe gutangira gutegura kuvugurura ibikoresho byazo.

MINICT na RURA batangaje ko bazakomeza gutanga amabwiriza n’ubufasha bukenewe uko iyi gahunda izagenda ishyirwa mu bikorwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka