Sujay Chakrabarti yagizwe umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda

Airtel Rwanda yishimiye gutangaza ishyirwaho rya Bwana Sujay Chakrabarti nk’Umuyobozi Mukuru mushya wa sosiyete, kuva ku wa 6 Ukwakira, akaba yaratangiye imirimo ye ku itariki ya 13 Ukwakira 2025.

Bwana Chakrabarti azanye muri Airtel Rwanda ubunararibonye buhambaye mu bijyanye no guhindura imikorere y’ibigo by’ubucuruzi, kuyobora ibikorwa by’ubucuruzi, no guteza imbere imikorere myiza y’ibikorwa bya buri munsi, nk’uko yabikoze mu mashami atandukanye ya Bharti Airtel India.

Aheruka kuba Umuyobozi Mukuru w’akarere ka Bihar na Jharkhand, ndetse mbere yaho yari Umuyobozi Mukuru w’akarere ka Madhya Pradesh na Chhattisgarh, n’umuyobozi ushinzwe imikorere ya Airtel Digital TV mu gihugu cyose.

Nk’umuyobozi w’umuhanga kandi ufite ubunararibonye mu guteza imbere ibigo bikorera mu masoko arimo ihatana rihambaye, Bwana Chakrabarti azanye ubunararibonye bukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye, kwita ku bakiriya, no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri digital, ibijyanye neza n’intego za Airtel Rwanda zo gukomeza kwagura ibikorwa no gutanga serivisi zinoze.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (MBA) yakuye muri University of Calcutta, ndetse n’icyemezo cy’ubuyobozi (Executive Management Certification) yakuye muri Haas School of Business ya University of California, Berkeley.

Bwana Chakrabarti asimbuye Bwana Emmanuel Hamez, usezeye ku mirimo nyuma y’imyaka hafi icumi yakoreye Airtel Africa, harimo imyaka ine ayobora Airtel Rwanda nk’Umuyobozi Mukuru.

Hamez yayoboye Airtel Rwanda mu gihe cy’impinduka zidasanzwe, aho yageze ku rwego rwo kugeza 4G ijana ku ijana ku masite yose ya Airtel, bituma Airtel iba isosiyete yonyine y’itumanaho mu Rwanda ifite 4G yuzuye mu gihugu hose.

Yanayoboye kandi itangizwa rya Voice over LTE (VoLTE) na eSIM, bituma Airtel iba isosiyete ya mbere mu Rwanda yinjije izi tekinoloji nshya.

Muri manda ye, Airtel yageze ku ntsinzi ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya “Airtel Imagine” yo gutanga smartphone za 4G, ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Isonga mu guhanga udushya (MinICT & Innovation), ifasha abakiriya barenga miliyoni 1.2 kuva ku matelefoni asanzwe (feature phones) bajya kuri smartphones, bityo itanga umusanzu ukomeye mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

Agaruka ku mirimo mishya ahawe, Bwana Sujay yagize ati: “Ndanezerewe cyane kuba ngiye kwinjira muri Airtel Rwanda muri iki gihe cy’impinduka zihuta. Niteguye gufasha sosiyete gukomeza gukura, kunoza uburambe bw’abakiriya, no kongera ubusugire mu by’ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye kuri serivisi z’imari mu gihugu hose.”

Airtel Rwanda irashimira byimazeyo Bwana Hamez kubera ubuyobozi bwe bw’indashyikirwa n’uruhare rwe rukomeye mu iterambere rya sosiyete, kandi yakiranye urugwiro Bwana Chakrabarti mu mirimo mishya yo kuyobora Airtel Rwanda mu cyiciro gishya cy’iterambere n’ihanga ry’udushya.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka