Rusizi: Ubuzima burakomeje nubwo hakurya y’umupaka hacyumvikana amasasu

Nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025, impunzi z’Abanyekongo zambutse umupaka wa Kamanyola mu Karere ka Rusizi, zihunga imirwano ikomeye irimo kubera muri ibyo bice ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugeza ubu urujya n’uruza rwahagaze ku ruhande rw’umupaka uhuza u Rwanda n’iki gihugu, ariko ubuzima burakomeje muri Rusizi.

Ubuzima burakomeje i Rusizi
Ubuzima burakomeje i Rusizi

Mu Karere ka Rusizi, haba i Bugarama hegereye umupaka wa Kamanyola muri RDC n’ahandi, abantu bakomeje imirimo yabo, amaduka n’ahandi hatangirwa serivisi harakinguye, abantu baragenda, icyakora nta Munyarwanda wemerewe kwambuka umupaka ngo ajye muri Congo.

Izi ni zimwe mu ngaruka z’imirwano ikomeje hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR. Ni imirwano iri kumvikanamo ibisasu biraswa n’imbunda nini ku mpande zihanganye, aho bimwe biri kuva mu gihugu cy’u Burundi bigamije gutwika intwaro za AFC/M23

Umwe mu Banyekongo waganiriye na Kigali Today, yavuze ko ku wa Gatatu yazindutse ajya mu murima nk’uko bisanzwe, ariko ibisasu bikomeje kwisukiranya ku bwinshi ahitamo guhungira mu Rwanda.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwakiriye impunzi z’Abanyekongo 199 ziganjemo abana n’abagore.

Imirwano imaze iminsi ibiri yumvikanira muri Teritwari ya Uvira na Walungu, aho by’umwihariko ku munsi wa kabiri wayo yaberaga cyane mu bice bya Katogota na Kamanyola.

Amakuru ava muri Congo avuga ko inzu z’abaturage zaguweho n’ibisasu byoherezwa n’abarwana, ndetse abantu 19 bamaze kuhasiga ubuzima.

Iyi mirwano iri kuba mu gihe kuri uyu wa 4 Ukuboza, i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hasinyirwa amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC, agamije kuzana amahoro arambye mu karere.

Abanyarwanda ntibemerewe kwambuka ngo bajye muri Congo
Abanyarwanda ntibemerewe kwambuka ngo bajye muri Congo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka