Rusizi: Babuze ibisobanuro baha PAC ku nka 148 za Girinka zapfuye ba nyirazo ntibashumbushwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemereye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) ko butakurikiranye neza gahunda ya Girinka Munyarwanda, nyuma y’uko bigaragaye ko inka 148 zatanzwe muri iyi gahunda zapfuye ariko abari bazifite ntibashumbushwe.

Ibi byagaragajwe ubwo PAC yasuraga Akarere ka Rusizi, aho Abadepite bagize iyi Komisiyo babajije impamvu akarere katashyizeho uburyo buhamye bwo gukurikirana neza imikoreshereze n’imicungire y’inka zatanzwe muri Girinka, ndetse no gufasha abaturage bazihawe zigapfa cyangwa zikibwa.

Depite Marie Claire Uwumuremyi yabajije impamvu akarere kadafite umurongo uhamye wo gukurikirana amakuru ajyanye n’inka zatanzwe muri iyi gahunda.

Yagize ati: “Raporo yakozwe tariki ya 21 Mutarama 2026 igaragaza ko inka zisaga ijana zapfuye kandi ba nyirazo ntibashumbushijwe. Kuki mutashyizeho umurongo uhamye wo gucunga no gushumbusha aba baturage?”

PAC yanagaragaje ko Akarere ka Rusizi katari gafite uburyo buhuriza hamwe amakuru ajyanye na gahunda ya Girinka, kugira ngo hamenyekane neza umubare w’inka zihari, izapfuye, izibwe cyangwa izagurishijwe, bityo zikomeze gukurikiranwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemeye ko bwagize amakosa yo kutubaka uburyo bw’ikoranabuhanga cyangwa sisitemu yafasha gukurikirana neza iyi gahunda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko kugeza ubu mu baturage bapfushije inka hamaze gushumbushwa 16, ndetse ko uko ubushobozi buzagenda buboneka hazakomeza gushumbushwa n’abandi.

Yagize ati: “Hari gahunda yo kujya tubashyira ku rutonde kugira ngo bongere borozwe bundi bushya. Tugiye kandi gushyira mu bikorwa inama twahawe kugira ngo tujye duhora dufite amakuru ahagije.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe mu mwaka wa 2006 na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, igamije gufasha imiryango itishoboye kubona inka kugira ngo ibashe kwivana mu bukene.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko kugeza muri Werurwe 2024, hari hamaze gutangwa inka ibihumbi 452.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka