RSSB yatangije ikigega cya Miliyari hafi 44 Frw kizafasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), rwatangije Ikigega kigamije gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SME’s) kubona igishoro.

Ni ikigega kiswe ’SME Growth Fund’, cyatangijwe binyuze mu masezerano RSSB yagiranye n’Ikigo Enko-Capital Rwanda kizacunga imikorere y’iki kigega.

Cyatangiranye ishoramari rya miliyoni 30 z’Amadolari y’Amerika yiyongeraho miliyoni 3 z’amadolari azashyigikira mu gushaka abakozi bazakora muri ibyo bigo bizashorwamo imari, kikazagenda cyaguka kugeza kigeze ku ishoramari rya miliyoni 100.

Nyuma yo gusinya amasezerano kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bwa RSSB, bwagaragaje ko icyo kigega kigamije kongerera imbaraga abikorera mu kwagura ibikorwa byabo, bikazatanga akazi kuri benshi.

Harimo kandi no kongera umusaruro kuri serivisi z’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no ku byoherezwa hanze.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko kimwe mu bibazo kizakemura ari abananirwaga kubona inguzanyo y’ibigo by’imari kubera ko ihenze.

Ati “Kuko amafaranga arahenze ku isoko, rimwe na rimwe biranatinda kuyabona, ibi rero n’ibintu bisanzwe bikorwa ahandi ku Isi, ariko ni ubwa mbere muri Afurika, cyane cyane y’Iburasirazuba, aho urwego rw’ubwishingizi nka RSSB, rufata iya mbere mu gushinga ikigega kugira ngo gishyigikire nta handi binyuze ibigo byigenga.”

Kugira ngo ukeneye inguzanyo ayibone, azajya abanza gutanga umushinga, asobanure uko ukora, hanyuma aho kubona inguzanyo ahabwe imigabane by’igihe kiri hagati y’imyaka 5-10, ubundi ikigo cyongererwe ubushobozi.

Rugemanshuro yagize ati “Icyo dushaka ni ukugira ngo twongerere ibyo bigo ubushobozi, bibashe gukora ku kigero cya 90% cyangwa 100% by’ubushobozi, ndetse tunacuruze hanze y’u Rwanda, nabyo bizakemura ikibazo cy’ibyo dukorera mu Rwanda n’ibyo tugura hanze, kuko ushobora kubona nk’uruganda rukorera kuri 50%, ariko hakaba hari ibindi Abanyarwanda tukigura hanze atari uko tutabishoboye ahubwo ari ikibazo cy’ubushobozi n’amafaranga. Icyo kibazo kizakemurwa muri ubwo buryo.”

Ni ikigega kigenewe u Rwanda kuko imishinga yose izashorwamo imari ari iyo mu Rwanda gusa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Isesengura rya Politiki-(IPAR-Rwanda), bwakorewe mu Turere turindwi two mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko 36% by’ibigo bito, ibiciriritse n’ibiringaniye bigera ku guzanyo mu buryo bugoranye, mu gihe 38% ari byo byoroherwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka