RIB yasubije telefone 431 abari barazibwe

RIB yasubije telefone 431 z’ubwoko butandukanye zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 94,500,000, zari zaribwe ba nyirazo zifatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), telefone zasubijwe ba nyirazo, zari zaribwe mu mezi atandatu ashize uhereye muri Gicurasi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko izo telefone ziri mu bwoko butandukanye, yaba izihenze ndetse n’iziciriritse, ati "Ni yo mpamvu ubona kariya gaciro tuvuga ka 94,500,000Frw kagezeho."

Yakomeje avuga ko muri operasiyo zakozwe mu gushaka izo telefone, hafashwe abantu 23, dosiye zabo zikaba zarakozwe zoherezwa mu bushinjacyaha.

Ati "Ntabwo bo twari kubarindiriza iki gihe, kuko telefone zagombaga kwegeranwa, bo baciye mu nzira y’ubutabera."

Dr Murangira kandi yavuze ko muri abo bafashwe, harimo n’abacuruzi 12 bazifatanywe ariko bakagaragaza ko baziguze, ati "Ariko hakaba harabayemo ikosa ryo kugura ikintu cyibwe, icyo gihe bemeraga kuzisubiza, ikurikiranacyaha rigahagarara."

Dr Murangira yavuze ko izi telefone zagarujwe, zagiye zibirwa ahantu hatandukanye, harimo gare zitegerwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ahibiwe izigera ku 127, izibwe mu buryo bwo gushikuza ba nyirazo zigera kuri 80, izibwe mu buryo bwo gushukana ni 63, izibwe ahantu hateraniye abantu benshi 59 ndetse n’izibiwe mu ngo zigera kuri 56.

Yakomeje avuga ko mu zagarujwe harimo n’izibwe n’abamotari, ati "Kwa kundi umuntu ava kuri moto ageze aho yari agiye, mu gihe atangiye kwishyura, motari agahita ayimushikuza akirukanka."

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry

Nyinshi muri izi telefone zibiwe cyane mu Turere tugize Umujyi wa Kigali nk’uko Dr. Murangira yabigarutseho.

Ati “Inyinshi zibiwe mu Mujyi wa Kigali nubwo zafatiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, nko muri Nyarugenge, hari ahantu muri Kimisagara hitwa kuri National, hari Kiruhura, Nyakabanda na Nyabugogo muri gare."

Dr Murangira yavuze ko iyo hatangajwe uduce twibiwemo telefone, ari ukugira ngo abantu bafate ingamba zo kuhamenya no kureba uburyo harindirwa umutekano.

RIB iraburira abantu bishobora mu bikorwa by’ubujura bwa telephone, ko bakwiye kubihagarika kuko ingamba za ngombwa zihari zo gukurikirana no guhana abishora muri ibyo bikorwa.

Dr Murangira ati "Abantu bose bishora muri ibi bikorwa by’ubujura, bamenye ko batazahirwa kuko igihe cyose bazajya babigerageza bazajya bafatwa bakurikiranwe kuko ubushobozi, ubushake bwo kurwanya ibi byaha turabufite."

RIB iributsa kandi abantu bose kutajya bagurira telefoni aho babonye hose, kuko hari iziba zigurishwa zaribwe.

Icyaha cyo kwiba giteganywa n’ingingo ya 166 y’Igitabo giteganya ibayaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu kuva kuri miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYIZA CYANE HASHAKWE NUBURYO ABAJURA BABICIKAHO?

DANIEL DEAF yanditse ku itariki ya: 1-12-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka