RDF ntabwo ishobora gutererana abaturage ngo bicwe- Brig Gen Rwivanga

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaye ingabo z’u Bubiligi zari mu muryango w’abibumbye (UN), zatereranye Abatutsi bakicwa muri ETO Kicukiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi Brig Gen Rwivanga, yabivugiye mu kiganiro yatanze ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yibukaga ku nshuro ya 32 abari abakozi bayo 22 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagaragaje ko gutererana Abatutsi bari muri ETO Kicukiro batumye bicwa, kandi nyamara bari bahahungiye bahizeye ubutabazi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko mu nshingano zabo badashobora gusiga abaturage ngo bicwe.

Yagize ati “Mu ishuri rya ETO Kicukiro, hari Abanyarwanda benshi bahahungiye, begera icyicaro cy’umuryango w’abibumbye, kuko ubundi mu nshingano zacu, aho tujya hose, u Rwanda rwoherejwe, ntabwo ingabo z’u Rwanda zishobora gusiga abaturage ngo bicwe, ntibishoboka.”

Yunzemo ati “Ariko ibyabereye muri ETO ni ibintu bibabaje cyane, ni umugayo ukomeye cyane ku muryango w’abibumbye. Aho ureba Ababiligi bafata abagore babo n’imbwa bakazishyira mu modoka bakagenda, abacecuru, abana babaririra, bababwira ngo reka tujyane namwe.”

Brig Gen Rwivanga avuga ko nubwo wenda bitashobokaga ko abasirikare b’u Bubiligi bajyana n’abantu bose bari bahungiye muri ETO Kicukiro muri icyo gihe, ariko nibura bari kugira ubumuntu bakanga kugenda kugira ngo badatererana ababasaba ubutabazi n’ubuhungiro nkuko abo muri Ghana na Senegal babikoze bakanga kugenda.

Ati “Nibura bari kuvuga bati reka dutegerezeho gato turebe ko umugambi wo kwica aba bantu bari aha ngaha wahagarikwa. Iyo nibutse ko turi mu muryango w’abibumbye wakoze ibyo bintu, u Rwanda rwiyemeje kutaba nkabo. Twiyemeje kutaba nkabo, ariyo mpamvu aho turi hose turwana ku baturage byaba na ngombwa abasirikare bakahasiga ubuzima bwabo. Tuzi icyo bivuze gusiga abantu ngo bicwe nkuko bishwe muri ETO Kicukiro.”

Ingabo z’Ababiligi zikimara gutererana Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO Kicukiro ku wa 11 Mata 1994, Interahamwe na Ex FAR barabashoreye babica umugenda kugera i Nyanza ya Kicukiro, aho babarundanyije bakabarasa, babateramo za gerenade, babakubita imihoro n’ibindi, ari na ko babacuza amafaranga n’imyambaro.

Abibutswe kuri BNR, kuri uyu wa Gatanu, ni abahoze ari abakozi 22 barimo abishwe babanje gukurwamo amaso.

Bagiye bicwa mu bihe bitandukanye uhereye igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiriye, bamwe bicanwa n’imiryango yabo, abandi ku bw’amahirwe abagore n’abana babo bararokoka.

Mu buhamya bwatanzwe n’uwari uhagarariye imiryango y’abari abakozi ba BNR bishwe, Marie Ignace yashimiye ubuyobozi by’umwihariko Inkotanyi zabarokoye bakanahabwa umwanya wo kugira ngo bajye bibuka ababo bishwe bazira uko bavutse.

Yagize ati “Turashimira cyane ubuyobozi bwa BNR n’abakozi bayo bose, badufasha kwibuka abacu bari abakozi bayo. Ni igikorwa kitwongeramo imbaraga, umuhate no kongera kubaho, nubwo abacu bishwe tukaba tutakibabonesha amaso y’umubiri, ariko aho bari turabashimira kuko nibo baduhuza na banki bakoreraga. Imbuto nziza basize babibye kuko babaye abakozi beza namwe mwabihaye agaciro mubasigarira aho batari uko mushoboye, kuko ibi bikorwa bitwereka ko abacu batagiye buheriheri, ahubwo bagumanye agaciro bakwiye.”

Evode Ndatsikira wari uhagarariye Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), yavuze ko kuba bararokotse batabura gushima Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Maj Gen Paul Kagame.

Yagize ati “Hari umunsi kugira ngo icyizere cy’ubuzima cyongere kubaho, twahuye n’Inkotanyi. Buri umwe wese warokotse afite aho yahuriye n’Inkotanyi kandi zije kumurokora. Murabyumva mu buhamya butandukanye, muzajya mubyumva mu makuru atangwa n’abicaga, muzajya mubyumva mu buhamya n’ibiganiro byiza tubona, kuko guhura n’Inkotanyi kwari ukongera kubona ubuzima, niyo mpamvu tubashimira.”

Ubuyobozi bukuru bwa BNR bwavuze ko kubibuka ari inshingano za buri wese, ariko banazirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yagize ati “Kubibuka ni ishingano zacu twese. Turazirikana uruhare rw’abo twibuka uyu munsi, mu iterambere rya BNR dukorera, bagize uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu cyacu n’urwego rw’imari, kandi bari inkingi zikomeye z’imiryango yabo.”

Yunzemo ati “Dufite inshingano zo kurengera no gusigasira ubukungu bw’Igihugu, gukorana umuhate igihe cyose duharanira iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu. Turasabwa kwitanga uko bucyeye n’uko bwije mu rugendo rutuganisha ku cyerekezo twihaye cyo kuba Banki y’icyitegererezo ku Isi, icyerekezo Igihugu cyacu cyihaye cy’Iterambere (Vision 2050), kandi dutanga umusanzu mu kubaka urwego rw’imari rutajegajega, ubudahangarwa bw’ubukungu bw’u Rwanda, n’iterambere rirambye kandi ridaheza.”

Mu bakozi ba BNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibukwa, hanibukwa n’abandi batabashije kubonerwa amakuru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka