Polisi yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda yijeje Abanyarwanda n’abandi barutuye umutekano usesuye mu gihe cy’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka, ibasaba kuzishima bakanezerwa ariko bakibuka kubikora bubahiriza amategeko n’amabwiriza.

ACP Boniface Rutikanga muri studio za KT Radio
ACP Boniface Rutikanga muri studio za KT Radio

Ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukuboza 2025, ubwo yari mu kiganiro kidasanzwe kuri KT Radio, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru”.

ACP Rutikanga yavuze ko umutekano ukenerwa mu bihe byose yaba mu minsi mikuru cyangwa n’indi minsi isanzwe, ku manywa na nijoro.

Yagize ati “Nitujya tuvuga umutekano ujye wumva umutekano utuma UCI iza mu Rwanda, utuma tugira inama mpuzamahanga mu Rwanda, haza ishoramari, ba mukerarugendo biyongera mu Rwanda. Umutekano utuma nawe uva iwawe ukagera ku kazi, ugataha amahoro, umubyeyi wawe uri hirya no hino mu gihugu yumva atekanye.”

Yavuze ko kuva uyu mwaka watangira (2025) hirya no hino mu gihugu habaye ibikorwa byinshi bitandukanye, kandi Polisi yagizemo uruhare mu migendekere myiza yabyo.

Ati “Iyo urebye igikorwa cya UCI, imbaga y’abanyamahanga cyahuruje, ibikorwa byari bigenwe icyo gihe, n’uko byagenze, ukabona n’uruhare rwa Polisi, wabona ishusho y’uburyo dukora n’ibyo dukora. Muri rusange navuga ko umwaka turimo gusoza utabaye mubi mu ruhande rw’umutekano, gusa nimvuga gutyo mutumva ko hatabuze ibyaha bibaho, kuko nta muryango wabamo n’umwe batazakubwira ngo nta cyaha gihari.”

Bimwe mu byaha avuga ko bagiye bahangana nabyo muri uyu mwaka birimo ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, insinga z’amashanyarazi, amatungo n’ibindi, ariko hari icyo babikozeho kandi mu buryo bushimishije nubwo hari aho bikigaragara.

Ibi byiyongeraho ibindi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakorwa mu buryo bwa kinyamwuga byagiye bigwamo abatari bake, nubwo nabyo hari uburyo byagiye bikemurwamo.

Polisi iriteguye kandi neza gucungira umutekano Abanyarwanda n’abarutuye mu minsi mikuru

Mu gihe mu mpera ndetse n’intangiriro z’umwaka mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, haba harangwa n’urujya n’uruza rw’abantu, ibitaramo, ibiterane n’ibindi bihuza abantu benshi bikiyongera, Polisi ivuga ko yiteguye kandi neza kugira abantu bazanezerwe nta komyi.

By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hateguwe ibitaramo bitandukanye byateguwe n’Umujyi wa Kigali, bihera kuri uyu wa Gatatu tariki 24 bikazageza tariki 2 Mutarama 2026, byiyongera ku bindi birori byo guturitsa ibishatsi byo kurasa umwaka mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2025, bizabera kuri Pelé Stadium na Canal Olympia.

ACP Rutikanga avuga ko ibi ari ibindi byiyongera ku byari bisanzwe bikorwa muri iyo minsi.

Ati “Ni utundi dushya umujyi wahanze, kandi tugomba gukorwa mu ituze n’umutekano abantu bakabyishimira. Kugira ngo babyishimire rero tugomba kuba duhari, mboneraho no kwizeza Abanyarwanda ko rwose bishime, banezerwe kuko duhari kubacungira umutekano, gusa byose babikore mu buryo bwo kubahiriza amategeko n’amabwiriza.”

Yungamo ati “Kwishima ntabwo bivuze ko birenga ku mategeko n’amabwiriza, icyo tubizeza ni uko nta kizabahungabanyiriza umutekano duhari, kandi si mu Mujyi wa Kigali gusa, no mu Ntara hirya no hino mu gihugu ahazateranira abantu, tuzaba duhari.”

Polisi ivuga ko itandukaniro rihari ry’uburyo bacungamo umutekano riterwa n’ibikorwa bihari, kuko uko byiyongera ari nako nabo bongera imbaraga, ari nayo mpamvu ibihe by’iminsi mikuru biba bari hose kandi kenshi gashoboka.

Kurikira ikiganiro cyose muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka