Perezida wa Guinea Conakry, Mamadi Doumbouya yageze mu Rwanda

Perezida wa Guinea Conakry, Mamadi Doumbouya, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.

Perezida Mamadi Doumbouya, akigera ku ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Africa CEO Forum, ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye, abakuru b’ibihugu n’abandi bafata ibyemezo mu rwego rw’ubukungu, bagamije kuganira ku iterambere ry’ishoramari, ubufatanye n’iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika.

Undi wageze mu Rwanda ni Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé nawe uje muri Africa CEO Forum.

Uyu muyobozi yakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana.

Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rugiye kuyakira ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka