Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwitangira igihugu

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko rw’u Rwanda ko ari cyo gishoro gikomeye igihugu gifite, rukaba rukwiye kwitegura icyasabwa cyose ngo rusigasire ibyagezweho, n’iyo byasaba kwitanga.

Mu ijambo risoza umwaka, umukuru w’igihugu yabanje kwibutsa ko uyu mwaka wa 2025 usize u Rwanda ruteye intambwe igaragara, ariko rero kikaba cyarananyuze mu bibazo bitoroshye.

Aha, yashimiye Abanyarwanda bose ku bw’icyizere n’ubufatanye bagaragaje.

Yishimiye kandi ko n’’ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse(nk’uko byagaragajwe n’ikigo cy’ibarurishamibare, aho ubukungu bwazamutseho 9%).

Kagame yagize ati "Ubu inshingano dufite ni ukububungabunga kandi tugakoresha neza amikoro dufite nk’igihugu."

Ni ho rero Perezida Kagame agira ati "Ibi biradusaba ko twishakamo ibisubizo bituma duharanira intego n’imigambi mishya. Nta wundi muntu dukwiye gutegerezaho iterambere n’imibereho myiza yacu."

Yongeyeho kandi ati "Igishoro kinini kandi cy’agaciro dufite nk’igihugu ni urubyiruko rushoboye. Ni inshingano zanyu nk;urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere. Ndizera ko ibyo byose mubyiteguye n’iyo byasaba kwitanga haba ku giti cyanyu cyangwa twese hamwe."

Kagame kandi yavuze ko mu rugendo u Rwanda rwagenze, imbogamizi zahinduwemo twazihinduyemo amahirwe, nuko agira ati "kandi twarushijeho gukomera. Ntidukwiye na rimwe kwibagirwa aho twavuye, kandi uko niko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka