Mu ijambo risoza umwaka, umukuru w’igihugu yabanje kwibutsa ko uyu mwaka wa 2025 usize u Rwanda ruteye intambwe igaragara, ariko rero kikaba cyarananyuze mu bibazo bitoroshye.
Aha, yashimiye Abanyarwanda bose ku bw’icyizere n’ubufatanye bagaragaje.
Yishimiye kandi ko n’’ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse(nk’uko byagaragajwe n’ikigo cy’ibarurishamibare, aho ubukungu bwazamutseho 9%).
Kagame yagize ati "Ubu inshingano dufite ni ukububungabunga kandi tugakoresha neza amikoro dufite nk’igihugu."
Ni ho rero Perezida Kagame agira ati "Ibi biradusaba ko twishakamo ibisubizo bituma duharanira intego n’imigambi mishya. Nta wundi muntu dukwiye gutegerezaho iterambere n’imibereho myiza yacu."
Yongeyeho kandi ati "Igishoro kinini kandi cy’agaciro dufite nk’igihugu ni urubyiruko rushoboye. Ni inshingano zanyu nk;urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere. Ndizera ko ibyo byose mubyiteguye n’iyo byasaba kwitanga haba ku giti cyanyu cyangwa twese hamwe."
Kagame kandi yavuze ko mu rugendo u Rwanda rwagenze, imbogamizi zahinduwemo twazihinduyemo amahirwe, nuko agira ati "kandi twarushijeho gukomera. Ntidukwiye na rimwe kwibagirwa aho twavuye, kandi uko niko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|