Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Jen. Muhoozi

Perezida Paul Kagame, yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026, yakirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Perezida Kagame na Gen Muhoozi, ibiganiro byabo byagarutse kandi no ku bufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, amahoro n’ituze mu Karere.

Gen Muhoozi agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu kubaka umubano ushingiye ku cyizere no gufatanya mu guteza imbere umutekano n’iterambere rirambye mu Karere.

Muri Werurwe 2025, nibwo Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda ndetse icyo gihe yasuye Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka