Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Guinée Conakry
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, Perezida Paul Kagame, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée Conakry, Morissanda Kouyaté, wari umuzaniye ubutumwa bwa Perezida Mamadi Doumbouya.
Bagiranye biganiro byibanze ku gukomeza gushimangira no guteza imbere ubufatanye bufatika hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo kurushaho kubaka umubano mwiza n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Guinée.
Ni ubutumwa Perezida Kagame yakiriye nyuma y’uko aheruka muri Guinée, mu rugendo rw’akazi rw’iminsi itatu yarimo muri icyo gihugu, guhera ku wa 11 Ugushyingo 2025, ubwo yifatanya na mugenzi w’icyo gihugu, gutangiza ku mugaragaro umushinga wa mbere munini kurusha iyindi ku Isi, mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Perezida Mamadi Doumbouya, aheruka i Kigali ku itariki ya 1 Gicurasi muri uyu mwaka. U Rwanda na Guinée Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.
Mu Kwakira umwaka ushize ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, mu 2016 Perezida Kagame akaba yarambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|