Perezida Kagame yakira Moussa Faki uyobora Komisiyo ya Afurika Yunze ubumwe
Ni ku nshuro ya mbere uyu muyobozi ageze mu Rwanda, kuva yatorerwa umwanya wo kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu ruzinduko rwe Moussa Faki yafatanyije na Perezida Kagame gucana urumuri rw’Icyizere mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo wabaye kuri uyu wa & Mata 2017.
Yanifatanyije kandi n’Abanyarwanda mu rugendo rwo Kwibuka no kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi ruzwi nka Walk to Remember, narwo rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu Muyobozi
Moussa Faki na Perezida Kagame Bacana urumuri rw’Icyizere
Moussa Faki aramukanya na Perezida Kagame ku Nteko Ishinga amategeko Kimihurura aho bahagurukiye bakora Walk to Remember
Moussa Faki na Perezida Kagame muri Walk to Remember
yanifatanyije n’Abanyarwanda mu ijoro ryo kwibuka ryabereye muri Stade Amahoro i Remera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|