Perezida Kagame yakiriye Bola Ahmed Tinubu uyobora Nigeria

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu uri mu ruzinduko mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kuva kuri uyu wa 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2016.

Abakuru b’Ibihugu byombi, bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano usanzwe uzira amakemwa hagati y’u Rwanda na Nigeria, by’umwihariko mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ingufu n’ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yakiriye ku meza Tinubu n’itsinda ayoboye.

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame wamwakiranye urugwiro akigera i Kigali mu Rwanda ndetse no ku biganiro by’ingirakamaro bagiranye bigamije kurushaho gushimangira umubano usanzwe uzira amakemwa hagati y’ibihugu byombi.

Ni ubutumwa yagarutseho nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu muri Village Urugwiro. Perezida Tinubu ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kuva kuri uyu wa 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.

Perezida Tinubu yavuze ko Nigeria n’u Rwanda basobanukiwe neza iby’ingenzi Afurika ikeneye muri iki gihe, ashimangira ko umugabane ugomba kongera ibikorwa byubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize, kwihutisha urujya n’uruza rw’ibicuruzwa no kunoza imikoranire y’amasoko kugira ngo abikorera babone amahirwe yo guhangana ku rwego rwagutse.

Aba bakuru b’Ibihugu byombi kandi baganiriye ku kwagura ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Nigeria, ndetse kandi hatangiye n’ibiganiro na Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) bigamije gushyiraho uburyo bw’igiciro kidahindagurika (flat rate) cyafasha abacuruzi bo muri Nigeria kohereza ibicuruzwa byabo mu buryo butekanye kandi buhoraho hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Perezida Tinubu yagaragaje kandi ko nk’ibihugu bishyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area - AfCFTA), Nigeria n’u Rwanda byiyemeje gukomeza gukorana mu guteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, kwagura amahirwe yo kugera ku masoko hirya no hino ariko kandi bikajyana no gukuraho inzitizi zibangamira iterambere ry’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Byongeye kandi, Nigeria yagaragaje ko yiteguye kwakira Inama y’Abaminisitiri bashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) ndetse n’Ihuriro ku bucuruzi bw’ikoranabuhanga (Digital Trade Forum) muri Kamena uyu mwaka.

Yanatangaje kandi ko Igihugu cye cyiteguye kwakira imurikaguriaha rihuza ibihugu bya Afurika (Intra-African Trade Fair - IATF) ndetse na Creative Africa Nexus (CANEX) biteganyijwe kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2026, ndetse no mu mwaka uzakurikiraho wa 2027 mu Ugushyingo, aho bizahuriza kamwe umugabane wa Afurika n’isi muri rusange.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka