Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Wood Foundation ifite ibikorwa bikomeye mu musaruro w’icyayi mu Rwanda
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena yakiriye Garreth Wood, Umuyobozi Mururu w’Umuryango The Wood Foundation ndetse na David Knoop, Umuyobozi Mukuru wa The Wood Foundation Africa.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’igihe kirekire uyu muryango ufitanye n’u Rwanda, cyane cyane ishoramari wakoze mu rwego rw’ubuhinzi bw’icyayi.
Wood Foundation ifasha mu buhinzi bw’icyayi muri Nyaruguru cyane cyane abagemurira icyayi ku ruganda rw’icyayi rwa Kibeho, Ndetse na Rugababo na Shagasha zo mu Burengerazuba na Mulindi yo mu Majyaruguru.
Banaganiriye kandi ku bikorwa by’umuryango Kids Operating Room, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima washinzwe na Garreth Wood afatanyije na Nicola Wood, ugamije kwagura uburyo bwo kubona serivisi zizewe zo kubaga abana, hagamijwe guteza imbere ubuvuzi bw’abana hirya no hino ku isi.
Kids Operating Room (KOR) ni umuryango mpuzamahanga utari uwa leta (NGO) wibanda ku guteza imbere ubuvuzi bw’abana, by’umwihariko kubafasha kubona serivisi zo kubagwa (pediatric surgery) zizewe kandi ziboneka henshi ku isi.
Uyu muryango ugamije gukemura ikibazo gikomeye kiri mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho abana benshi babura aho babagirwa mu buryo butekanye bigatuma benshi bibaviramo ibibazo birimo kugira ubumuga.
Ibikorwa by’ingenzi bya KOR harimo, kubaka no gutunganya ibyumba byo kubagiramo (operating rooms) mu bitaro, bikajyana n’ibikoresho bigezweho, gutanga amahugurwa ku baganga n’abaforomo kugira ngo bongere ubumenyi mu kubaga abana.
Harimo kandi gutanga ibikoresho by’ubuvuzi bifasha mu kubaga no kwita ku bana nyuma yo kubagwa, gufasha mu guteza imbere gahunda zirambye zituma ibihugu bikomeza kwigira mu rwego rw’ubuvuzi.
Intego zawo harimo kugabanya umubare w’abana bapfa cyangwa bagira ubumuga bitewe no kubura serivisi zo kubagwa ku gihe, gushyiraho uburyo burambye butuma ubuvuzi bw’abana bugera kuri benshi, cyane cyane mu bihugu bikennye.
Imikoranire ya Kids Operating Room (KOR) n’ibihugu birimo u Rwanda, watanze umusanzu mu guteza imbere serivisi zo kubaga abana mu bitaro, gufasha mu kongera ubushobozi bw’abaganga ndetse no guteza imbere ubuzima rusange bw’abana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|