Perezida Kagame yakiriye abashoramari bitabiriye Africa CEO Forum

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa ziyobowe na Ahmed Elsewedy, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, hamwe na Hossam El Shaer, Perezida wa Sunrise Resorts & Cruises na Madaar, bari i Kigali bitabiriye inama ya Africa CEO Forum.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku kwagura ishoramari mu Rwanda, cyane cyane mu nzego zirimo ingufu zirambye, guteza imbere ibikorwa remezo, ndetse n’amahirwe y’ishoramari mu nganda n’ubukerarugendo.

Elsewedy Electric ni sosiyete nini yo mu Misiri (Egypt) ikora ibikorwa bijyanye n’ingufu, amashanyarazi n’ibikorwa remezo.

Yashinzwe mu 1938, ikaba iri mu bigo bikomeye muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ingufu n’inganda.

Bakora ibikorwa byinshi birimo kubaka no guteza imbere imishinga y’amashanyarazi,
imiyoboro y’amashanyarazi, ingufu z’imirasire y’izuba n’umuyaga.

Bagira kandi ibikorwa remezo nko kubaka inganda, imishinga y’imijyi igezweho, ibikorwa y’ubwikorezi, gukora ibikoresho by’amashanyarazi nk’insinga, transformateurs,compteurs z’amashanyarazi, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Bakorera mu bihugu byinshi byo muri Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati.

Elsewedy Electric imaze igihe igaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda cyane cyane mu ngufu zirambye,ibikorwa remezo, no guteza imbere inganda.

Naho Sunrise Resorts & Cruises, ni sosiyete ikomeye ikorera mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli, nayo ifite inkomoko mu Misiri, ikaba yibanda cyane ku bikorwa by’amahoteli n’ahantu ho kuruhukira (resorts), ingendo zo mu mazi (cruises), ndetse n’ishoramari mu bukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru.

Yubaka kandi igacunga amahoteli, igatanga serivisi z’ubukerarugendo ku bakerarugendo bo mu bihugu bitandukanye, ikagira ibikorwa by’ubukerarugendo byo gutwara abantu mu bwato cyane cyane mu nyanja Itukura (Red Sea) no ku ruzi rwa Nile.

Madaar ni indi sosiyete ifitanye isano na Hossam El Shaer, ikora ibijyanye no guteza imbere imijyi,
ibikorwa by’ubwubatsi, ubukerarugendo, n’ishoramari mu miturire n’ubucuruzi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka