Perezida Kagame yakanguriye ingabo z’u Rwanda kwitegura guhangana n’ibibazo bishya bishobora kuvuka
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yageneye ubutumwa busoza umwaka inzego z’umutekano z’u Rwanda ashimira byimazeyo akazi gakomeye zikorera Igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko umuhate wazo, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’Igihugu.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza, Perezida Kagame yavuze ko mu bihe bigoye n’ibigeragezo bitandukanye, abagabo n’abagore bagize Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano bakomeje gukorera Igihugu mu bunyamwuga bidasubirwaho, haba mu gihugu ndetse no mu butumwa butandukanye bakorera mu mahanga.
Yakomeje agira ati: "Imbere mu gihugu, gushikama n’ubushishozi bwanyu bikomeza kurinda abaturage bacu, bikabungabunga ubusugire bw’Igihugu kandi bigashimangira ubwigenge bwacyo buri munsi. Mu mahanga, mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika, mukomeje guhesha ishema Igihugu cyacu mukurikiza indahiro yacu yo kurinda ubuzima bw’abantu, mukoresheje ubushobozi bwose, ubumenyi bwose ndetse n’umuhate bidacogora."
Umukuru w’Igihugu yavuze ko binyuze mu bufatanye n’ubushake bihuriweho, u Rwanda rukomeje kugira amahoro n’umutekano. Ati: "Igihugu cyacu cyageze ku ntambwe ishimishije mu nzego zitandukanye, kandi Abanyarwanda bashimira umusanzu wanyu utuma bashobora gukomeza imirimo yabo ya buri munsi mu gihugu gitekanye."
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko Ingabo z’Igihugu ndetse n’izindi nzego z’umutekano u Rwanda rufite uyu munsi, arizo yahoze yifuza kugira. Ati: "Nk’uko nabivuze kenshi, Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano dufite uyu munsi, ni zo nzego nahoraga nifuriza Igihugu
cyacu kugira."
Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2025, inzego z’umutekano z’u Rwanda zakomeje kwiyubaka nk’inkingi y’ubumwe bw’Igihugu, ishema n’imbaraga zibasha kurinda inyungu z’igihugu kandi bikajyana no gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’ubutwari bwo gukunda Igihugu.
Yakomeje agira ati: "Mu gihe twinjira mu mwaka mushya, ndabashishikariza gukomeza uwo murongo no gukomeza kubahiriza amahame y’ubunyangamugayo mu nshingano biranga inzego zacu. Dukomeze kuba maso kandi tujyane n’igihe twiteguye guhangana n’ibibazo bishya bishobora kuvuka, mu gihe dukomeje gukorera hamwe icyerekezo cy’u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe."
Yashimiye byimazeyo kandi abari mu nshingano zitandukanye kure y’imiryango yabo, batabashije kwifatanya nayo muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ati: "Twemera kandi dushimira byimazeyo ibitambo byanyu n’iby’imiryango yanyu. Ubutwari bwanyu, ukwihangana n’umurava wanyu bidutera ishema nk’Abanyarwanda. Ku miryango yabuze ababo bari mu kazi k’Igihugu, ndabunamira, mbaha icyubahiro kandi mbizeza ko tuzahora tubari hafi."
Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango we bwite, yifurije inzego z’umutekano n’imiryango yabo, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire wa 2026 ndetse kandi uzabe uw’amahirwe n’intsinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|