Perezida Kagame yahinduye ba Minisitiri b’Ibikorwa remezo, Abakozi ba Leta, Ubucuruzi n’inganda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasimbuje ba Minisitiri b’Ibikorwa Remezo, uw’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Murwanashyaka Damien, Minisitiri w'Ibikorwa Remezo
Murwanashyaka Damien, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Bwana Murwanashyaka Damien yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye Dr Jimmy Gasore wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.

Muri iyi Minisiteri kandi, Bwana Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien bagizwe Abanyamabanga ba Leta, umwanya wari uriho Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye wari umaze kuri uyu mwanya amezi 11.

Uwihanganye yari yinjiye muri izi nshingano muri Nyakanga 2025 avuye guhagararira u Rwanda muri Singapour.

Zingiro Armand, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo
Zingiro Armand, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo

Muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu Uwizeye Judith wari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika yasimbuye Ambasaderi Nkulikiyinka Christine, wagizwe Ambasaderi muri Espagne. Nkulikiyinka yari yagizwe Minisitiri muri Kanama 2024 asimbuye Kayirangwa Fanfan Rwanyindo.

Uwizeye si mushya muri MIFOTRA. Yabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo hagati ya 2014-2017. Muri Kanama 2017 yagizwe Minisitiri muri Perezidansi.

Judith Uwizeye, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo
Judith Uwizeye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Bwana Kajangwe Antoine Marie, yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri. Kuri uyu mwanya, Kajangwe yasimbujwe Madamu Tuyishimire Chantal.

Kajangwe Antoine Marie, Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda
Kajangwe Antoine Marie, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda

Perezida Kagame kandi yashyizeho n’Abambasaderi bashya bazahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye, barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake, wagizwe Ambasaderi mu Bushinwa. Karake asimbuye Ambasaderi James Kimonyo.

Maj Gen Bayingana Emmanuel, yagizwe Ambasaderi muri Israel, mu gihe Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa RIB, yagizwe Ambasaderi muri Pologne. Aha, asimbuye Anastase Shyaka wigeze no kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Hari n’abandi bayobozi bashyizwe mu myanya itandukanye y’ingenzi.

Louise Kanyonga
Louise Kanyonga

Madamu Kanyonga Louise, wari umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ingabo n’abashinzwe Umutekano Zigama CSS.

Kuri uyu mwanya wo muri RSSB, Kanyonga yasimbujwe Madamu Umurungi Michelle wari usanzwe ari umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Bwana Byilingiro Maximilien we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG).

Uyu mugabo na we si mushya mu by’amashanyarazi. Aje muri REG yayoboraga Uruganda Shema Power Lake Kivu rutanga amashanyarazi ruyavanye muri Gaz Methane yo mu Kivu.

Izi mpinduka zitezweho gukomeza kunoza imikorere ya Guverinoma no guteza imbere gahunda z’iterambere ry’igihugu, binyuze mu bayobozi bashya bahawe inshingano zitandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka