Perezida Kagame yageze muri Kenya mu nama ya ‘Africa Forward Summit’

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu nama ihuza u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika ‘Africa Forward Summit’, irimo kubera i Nairobi, hagati ya tariki 11-12 Gicurasi 2026.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma barenga 25 baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika. Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Perezida William Ruto wa Kenya na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Iyi nama yiga ku bufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa mu guhanga udushya no kuzamura iterambere rigamije gushimangira imikoranire ihuriweho n’impande zombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we witabiriye iyi nama, kuri uyu wa Mbere yagaragaje ko u Rwanda rufitemo inyungu mu bizaganirwaho.

Amb. Nduhungirehe avuga ko hazaganirwa kuri byinshi birimo guhanga udushya, uburumbuke mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari. Intego y’iyi nama ni ukugira ngo harebwe uko Afurika yatera imbere, n’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa ariko bishingiye ku nyungu z’impande zombi. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guhanga udushya n’uburumbuke mu by’ubukungu (Innovation and growth)’.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka