Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda asaba urubyiruko kwigira
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko we na bagenzi be bafashe intwaro nyuma yo kugerageza ubundi buryo bwose bwo gushaka igisubizo ku kibazo cy’impunzi ariko bikanga.
Ubwo yaganiraga n’Urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, Perezida Kagame yasobanuye ko ubuzima bw’impunzi yabayemo bwari bubi, ndetse ko bambuwe uburenganzira bwabo bwo kuba mu gihugu cyabo, ari na byo byatumye bafata icyemezo cyo kurwana.
Ati: "Hari uwaremye abandi se? Twaremwe n’Imana. Niba Imana ari yo yaturemye, umuntu ntiyakagombye kuza ngo atwambure uburenganzira kugeza n’ubwo atubuza uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyacu."
Perezida Kagame yavuze ko buri muntu afite uburenganzira bwo guharanira uburenganzira bwe, agaragaza ko urugamba rwo kubohora igihugu rwaturutse ku kuba nta bundi buryo bwari busigaye bwo gukemura ikibazo cy’impunzi.
Yasabye Intore z’Indangamirwa kuzakoresha ubumenyi n’amahugurwa bahawe mu kurinda abaturage no kubaka igihugu, aho kubukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa buhohotera abandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|