Perezida Kagame na Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania baganiriye ku kwagura imikoranire

Perezida Paul Kagame kandi yakiriye Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania, bagirana ibiganiro byibanze ku nzego z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aba bayobozi baganiriye ndetse no ku bibazo by’umutekano biri hirya no hino ku mugabane wa Afurika, ndetse n’ingingo z’ingenzi ku rwego mpuzamahanga zifitiye inyungu u Rwanda na Mauritania.

Perezida Ghazouani ari mu Rwanda aho yaje kwitabira ibikorwa by’Inama ya Africa CEO Forum izaba kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi, muri Kigali Convention Center, ikazahuza abakuru b’ibihugu, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere bagamije guteza imbere ubukungu n’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka