Perezida Kagame ategerejwe muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2026, azagirira uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania. Ni uruzinduko rugamije gishimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Tanzania, rivuga ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, biganisha ku kwagura umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko kandi byitezwe ko hazaganirwa ku kurebera hamwe andi amahirwe mashya y’ubufatanye hagati ya Tanzania n’u Rwanda, rukanashimangira ubumwe n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba (East African Community).

U Rwanda na Tanzania by’umwihariko bisanganywe amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Mutarama 2024, ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata. Aya masezerano yakurikiwe n’ayasinywe muri Nyakanga 2025, agamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ku mpande zombi, byiyemeza gukomeza guteza imbere imikoranire.

Mu rwego rw’ubucuruzi, imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.

Perezida Kagame muri Tanzania, azabisikana na mugenzi we wa Kenya William Ruto uzahagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri kuva ku wa 4 kugeza ku wa 5 Gicurasi 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka