Perezida Kagame asanga ibihugu bya Afurika bizatezwa imbere no kuzuzanya, aho guhangana

Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko Afurika ishaka kwigira no gukorana n’ibindi bice by’Isi mu buryo butanga umusaruro, aho guhezwa inyuma n’ivangura no guhiganwa bitari ngombwa.

Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama mpuzamahanga ya World Policy Conference (WPC), ibera mu Bufaransa igamije kuganira ku miyoborere n’iterambere mu bice bitandukanye by’isi.

Perezida Kagame yavuze ko icyifuzo cya Afurika cyoroshye, harimo kubanza kwita ku byayo ndetse no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro. Yagaragaje ko uko isi igenda irushaho kwigabanyamo ibice no kwitandukanya, bidatanga igisubizo kirambye, ahubwo bishobora guteza amakimbirane n’amacakubiri.

Yagize ati: “Isi irimo kugenda yitandukanya cyane, ariko si byo bizana ibisubizo. Ibi bishobora guteza guhangana no kwicamo ibice.”

Perezida Kagame yashimangiye ko iterambere rikwiye kurebwa nk’inyungu rusange aho buri ruhande rushobora kungukira mu bufatanye, aho kurufata nk’irushanwa rifite abatsinda n’abatsindwa.
Yongeyeho ko uburyo bwo gufatanya ari bwo bushobora gutuma habaho ituze, guteganyiriza ejo hazaza no kugira umurongo uhamye mu mikorere y’Isi.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo nyamukuru atari ukubaka isi itagira inenge, ahubwo ari ukwiga kubana n’ubwo abantu batandukanye, bakabasha gutera imbere hamwe. Ati: “Ikibazo si uko dushaka kubaka Isi nziza idafite ubusumbane ahubwo ni ukumenya niba dushobora kubana, n’ubwo dutandukanye, twese tugatera imbere."

Umukuru w’Igihugu ari mu bitabiriye ku nshuro ya 18 iyi nama ihuza abayobozi n’impuguke baturutse hirya no hino ku isi. Iyi nama ya World Policy Conference ihuza abantu baturutse mu nzego zitandukanye bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bushingiye ku kubahana hagati y’ibihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka