Iri torero rirabera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikari cya Gabiro kuva ku wa 1 Nyakanga rikaba rizasozwa ku wa 10 Kanama 2026.
Ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda basaga 700 barimo abiga n’ababa mu mahanga, abasoje amashuri yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 14 n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza.
Urubyiruko rwitabiriye iri Torero ruhabwa inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no kurangwa n’umuco w’ubutore; kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima; kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|