Perezida Chapo wa Mozambique yageze i Kigali kwitabira Africa CEO Forum

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo nawe yageze i Kigali aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026.

Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ku gicamunsi cyo kuri wa 13 Gicurasi 2026, Chapo yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja n’abandi bayobozi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka