One Acre Fund Rwanda igiye gufasha abahinzi Miliyoni 1.3 kongera umusaruro no kuwubonera isoko
One Acre Fund Rwanda yatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027AB iteganya gufasha abahinzi miliyoni 1.3, hibandwa cyane ku bihingwa bifite agaciro ku isoko kugira ngo umusaruro mwinshi ujyane no kongera inyungu z’abahinzi.
Atangiza igihembwe cy’ihinga cya 2027AB umuyobozi wa One Acre Fund Rwanda Belinda Bwiza yavuze ko bakomeje gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse n’izindi nzego mu gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro nziza, amahugurwa, ubushobozi bwo kubona inguzanyo no gushakira umusaruro amasoko.
Belinda yavuze ko mu mwaka ushize, One Acre Fund Rwanda yafashije abahinzi barenga miliyoni imwe binyuze muri gahunda yayo ya Tubura.
Iki kigo kandi cyatanze toni zirenga 50,500 z’inyongeramusaruro mu turere 27 tw’igihugu, kinahugura abahinzi barenga 430,000 ku buryo bwiza bwo guhinga.
Ikigo gitunganya imbuto z’indobanure cya RICA Seed Center gikorana na One Acre Fund cyatunganyije toni 4,500 z’imbuto z’ibinyampeke birimo ibigori, ibishyimbo na soya, ndetse kinahugura impuguke 32 mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi bw’imbuto.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuhinzi, gahunda y’Ikigo cy’icyitegererezo mu bujyanama bw’ubuhinzi (Extension Center of Excellence) yashyizweho ku bufatanye na RAB, yahaye icyemezo cya mbere ku rwego rw’igihugu abajyanama 49, ndetse kugeza ubu imaze kugera ku bajyanama 270 bakorera hirya no hino mu gihugu.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, One Acre Fund Rwanda yatanze ibiti miliyoni 30 by’amashyamba n’ibiti by’imbuto 800,000 mu mwaka ushize, bifasha abahinzi miliyoni imwe. Kuva mu 2016, iki kigo kimaze gutanga ibiti miliyoni 145 mu Rwanda.
Ku bijyanye no gushakira abahinzi amasoko, One Acre Fund yohereje mu mahanga toni 378 z’umusaruro zirimo avoka, urusenda, ibishyimbo bibisi ndetse n’ikawa y’icyatsi, inafasha abahinzi barenga 15,000 kubona amasoko yizewe nk’uko bwiza akomeza abivuga.
Muri rusange, ibikorwa by’iki kigo byagize uruhare mu kongera inyungu z’abahinzi zingana na miliyoni 168 z’amadolari ya Amerika mu gihembwe cya 2026AB.
Bwiza yavuze ko gukomeza guteza imbere urubyiruko mu buhinzi biri mu byo izashyira imbere muri uyu mwaka, aho iteganya kugera ku rubyiruko rw’abahinzi 400,000 binyuze mu kubafasha kubona ubushobozi bw’imari, amahugurwa ndetse no kuborohereza kubona amahirwe mu rwego rw’ubuhinzi.
Umuyobozi wa One Acre Found Bwiza yavuze ko iki ikigo kizakomeza gushimangira ubufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo abahinzi babone amasoko yizewe kandi yunguka, bityo umusaruro mwinshi ugahinduka inyungu ifatika ku bahinzi.
Ati “Impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda zirasaba kongera umusaruro no gufasha abahinzi kubona inyungu ku byo bahinze”.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenya yavuze ko muri iki gihembwe Leta yiteguye gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi kugira ngo buri mu nyarwanda wese yihaze mu biribwa kandi asagurire amasoko.
Abahinzi batanze ubuhamya uburyo guhinga igihngwa cyatoranyijwe byabahinduriye ubuzima nyuma yo kuba mu bushomeri igihe kirekire.
Nyiransabimana Jeanne D’arc waturutse mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru yatanze ubuhamya ku buhinzi bw’Avoka bwamuteje imbere we n’umuryango we bakava mu bukene.
Ati “Twabashije gutera imbere jyewe n’umuryango wange kuko ubu abana bariga neza ndetse icyo dukeneye mu rugo tubasha ku kibona”.
Nyiransabimana avuga ko igihe Avoka zitarera ngo bagurishe umusaruro baba bahinga indi myaka isanzwe yera vuba kugira ngo umuryango we ubashe kubaho.
One Acre Found ni ikigo cyashinzwe mu 2007, kikaba gikomeje gufasha abahinzi bato bo hirya no hino mu Rwanda binyuze mu nkingi eshatu zirimo kongera umusaruro, kubaka ubudahangarwa no gushakira abahinzi amasoko, mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 na gahunda y’Icyiciro cya Gatanu cyo Guhindura no Guteza Imbere Ubuhinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|