Ku mugoroba wo ku wa 5 Kamena 2026, nibwo Urwego Ngenzuramikorere, (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli.
Litiro ya mazutu yazamutseho 722 Frw kuko yavuye kuri 2205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw, mu gihe litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 Frw. Ibi ni ibiciro byatangiye guhera muri iki gitondo.
Ni ihinduka ry’ibiciro RURA ivuga ko rishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga, ndetse rikaba rigamije kugabanya ingaruka izamuka ry’ibiciro rishobora kugira ku bukungu n’imibereho y’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko Leta yagize uruhare mu gutuma ibiciro bitazamuka cyane kuko byari kuba biri hejuru cyane ugereranyije n’ibyashyizweho.
Yagize ati “Byari kuba biri hejuru cyane hafi 60%, uramutse ubariye ku giciro mpuzamahanga cyangwa ukareba no mu bihugu duturanye, ibiciro bafite bya Mazutu.
Kuba rero igiciro cya mazutu kigeze kuri 2900, birumvikana ko haba harimo nkunganire, imbaragaza Leta yashyizemo cyane cyane itekereza umuturage, n’icyo iki giciro kimara mu bukungu bw’Igihugu.”
Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko uretse imbaraga Leta yashyize mu kudatuma ibiciro bya Mazutu bizamuka cyane, ariko hari na nkunganire yashyizwe mu bijyanye n’ingendo zo gutwara abantu n’ibintu kugira ngo bidakoma mu nkokora ingendo z’abaturage.
Uwihanganye ati “Nta biciro byo gutwara abantu n’ibintu mu gihugu hose bizazamuka, yaba mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali. Ibyo biba kubera ko Leta ijya muri urwo rwego, hejuru yo gushyira imbaraga na nkunganire mu giciro cya Mazutu, igashyira n’imbaraga mu byo gutwara abantu.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|