Nyaruguru: Umunyeshuri wo mu wa Mbere w’ayisumbuye arakekwaho gukuramo inda

I Cyahinda mu Mudughudu wa Saburunduru mu Karere ka Nyaruguru, umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri G.S Saint Laurent Cyahinda yakuyemo inda hanyuma ajya gukora ikizamini nk’aho nta cyabaye.

Amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda, Aphrodis Nkurunziza, avuga ko ibyo byamenyekanye ejo kuwa kabiri tariki ya 16 Kamena 2026, mu masaa sita yo ku manywa, ariko ko inda uwo mukobwa w’imyaka 19 yari yaraye ayikuyemo, umurambo w’umwana akawuzingazingira mu ipantalo ye, akawujugunya hejuru y’ikiraro, mu rugo iwabo.

Yagize ati “Abazi iby’imikurire y’abana mu nda bitegereje umurambo bavuze ko urebye uwo mwana yari afite hagati y’amezi atatu n’ane. Inda ye yari itaratangira kugaragara, ku buryo iyo atawujugunya aho abantu bawubona nta n’uwari gukeka ko yigeze atwita.”

Gitifu Nkurunziza anavuga ko umurambo umaze kugaragara ababyeyi bavuze ko uwo bakeka ari umukobwa wabo wari wagiye ku ishuri, RIB ihamusanze yiyemerera ko koko ari we wari wazingiye uruhinja mu ipantalo ye, ariko ko atari yayikuyemo.

Ati “Yavuze ko yari ari mu rugo atetse, nimugoroba, akumva mu nda hamuriye, hanyuma yajya mu bwiherero akabona adasobanukiwe ibije. Ngo nta n’ubwo yari azi ko atwite.”

Naho kubijyanye na se w’umwana, yavuze ko ngo yagiye kwahira agahura n’umuntu atazi akamufata ku ngufu, kandi ko atigeze abibwira ababyeyi kubera ko yumvaga nta nkurikizi bizagira.

Icyakora, hari umuturanyi utashatse ko amazina ye atangazwa wabwiye Kigali Today ko bihwihwiswa ko uwo mukobwa yaba yaratewe inda n’umwarimu wigisha ku kigo yigaho.

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwomukobwa nahanwe cyane nubwo iyonda yaba yaravuyemo yagombaga kubibwira ababyeyibe ko ahuye nicyo cyibazo so rero ngesina kwemera ko yavuyemo ahubwo yayikuyemo

Nitwa Tumushime jiribert yanditse ku itariki ya: 20-06-2026  →  Musubize

Uwo mukobwa RIB umubabarire nimufuge kuko inda y’amezi ane iba ikirinoya kandi wasanga yashidutse yamaze kuvamwo koko kubera ngutinya igisebo akabihisha ariko bamubaze uwayimuteye kuko yaramuhohoteye kandi niba hatabayeho iterabwoba nititeza byahatonahato uwayimuteye bamufuge kuko harigihe niba arumwalimu harigihe yamukagishanga kumwima amanota yiwe N’ibindi nibyo ubutabera bukore akazi kabwo konyamwunga

NDATIMANA ILDEPHONSE yanditse ku itariki ya: 18-06-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka