Nta mpinduka ziri mu buryo imishahara y’abakozi ba Leta igenwa – MIFOTRA
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko mu Itegeko n° 017/2026 ryo ku wa 23/04/2026 rihindura Itegeko n° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, nta mpinduka ziri mu buryo imishahara y’abakozi ba Leta igenwa.
Impinduka ziri muri iri tegeko ngo ni izijyanye no kunoza uburyo inzego zisaba zikanahabwa sitati yihariye.
Muri sitati rusange igenga abakozi ba Leta, imishahara igenwa hakurikijwe imbonerahamwe y’imirimo y’urwego yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Iyo mishahara ibarwa hashingiwe ku gaciro k’umubare fatizo w’urwego, intera y’umwanya w’umurimo n’inshingano z’ukora ako kazi.
Ku birebana n’imishahara mu nzego zihariye: imishahara yemezwa n’inama z’ubuyobozi bw’izo nzego kandi hagendewe ku mategeko azishyiraho.
Naho ku birebana n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 016/03 ryo ku wa 22/05/2026 rihindura Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 024/03 ryo ku wa 19/10/2022 ryerekeye indamunite (agahimbazamusyi) z’abakozi ba Leta n’amafaranga y’ishyingura, impinduka zikubiye muri iri teka zihuje n’impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo, hagamijwe ko umushahara utahanwa n’abakozi ba Leta udahinduka. Bityo nta kwiyongera cyangwa kugabanuka k’umushahara iri tegeko rishyiraho. Agaciro k’iri teka gahera tariki ya 1 Mutarama 2025; ari na yo tariki impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo zatangiriye gushyirwa mu bikorwa.
Ikindi MIFOTRA yasobanuye ni uko izi mpinduka zireba abakozi bose ba Leta, si abayobozi gusa. Agahimbazamusyi k’ubuyobozi gahabwa gusa abakozi ba Leta bayobora bagenzi babo bari ku rwego rumwe rw’umurimo nk’uko bikubiye mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’urwego bakozera. Urugero: Umuyobozi w’Ishami ry’Imari mu rwego runaka, uyobora abakozi bashinzwe imari bari ku rwego rwa “specialist”, ahabwa ako gahimbazamusyi kuko mu busanzwe we n’abo ayobora baba bari ku rwego rumwe rw’umurimo.
MIFOTRA ivuga ko nta cyahindutse ku mafaranga yatangwaga y’icumbi, ay’urugendo n’ay’ubuyobozi atahanwa. Imbumbe y’utwo duhimbazamusyi ni yo gusa yahinduriwe uburyo ibarwa kugira ngo ihuzwe n’impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo. Ibi bivuze ko imbumbe ibarwa ku buryo indamunite cyangwa se amafaranga y’inyongera afatwa nk’agahimbazamusyi umukozi atahana adahinduka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|