Nta mbogamizi tudafitiye ubushobozi bwo gukemura nka Afurika - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kugira uwo biharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wabyo, cyane ko ngo nta mbogamizi n’imwe Abanyafurika badafitiye ubushobozi bwo gukemura.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga iyo nama
Perezida Kagame ubwo yatangizaga iyo nama

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka (Land Forces Commanders Symposium), yahurije hamwe abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka n’abandi bayobozi mu bya Gisirikare bo mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nama, ko ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye na byo byose ishoboye kubyikemurira, idategereje abavuye ahandi ngo babiiremo uruhare.

Ati “Afurika iracyagaragaramo intambara nyinshi kurusha ahandi hose ku Isi. Kugira ngo ibi bikemuke bisaba ubufatanye bukomeye ku mugabane ndetse n’imikorere ihuriweho. Ntidukwiye gutegereza ko abandi bafata inshingano z’umutekano wa Afurika. Nta mbogamizi n’imwe duhura nayo tudafitiye ubushobozi bwo gukemura. Ingabo zacu ziteguye gukorana binyuze mu miryango y’uturere n’Umugabane muri rusange.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko kuba iyo nama yabahurije hamwe bivuze ukwiyemeza, kunga ubumwe, imikoranire inoze, kureba amahirwe ahari no kwishakamo ubushobozi, hagamijwe amahoro no gushakira umuti ibibazo by’umutekano muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu yunzemo ko ingabo zirwanira ku butaka zikwiye kugira uruhare runini mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, cyane ko ngo ari zo za imbere zoherezwa ku rugamba ndetse zikanaruvaho nyuma y’izindi.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu Ngabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yashimiye ibihugu byitabiriye iyi nama, yongeraho ko kuba yabereye mu Rwanda bigaragaza umuhate warwo mu guharanira imikoranire n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu Ngabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yashimiye ibihugu byitabiriye iyi nama, yongeraho ko kuba yabereye mu Rwanda bigaragaza umuhate warwo mu guharanira imikoranire n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Iyi nama biteganyijwe ko izamara imisi ibiri, ikaba yitabiriwe n’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka baturuka mu bihugu 19.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka