Nta kuntu mwatubaza ibibazo bya Congo kuko nta bubasha tuhafite - Min. Ugirashebuja
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Emmanuel Ugirashebuja yasabye Inama ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu kutita ku bibazo by’Uburenganzira bwa Muntu byabajije u Rwanda, kuko u Rwanda rudashobora kubazwa ibiri hanze y’imipaka yarwo.
Ibi Ugirashebuje yabigrutseho ejo, mu nama yo gusuzuma uko buri gihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu(Universal Periodic Review).
Abafashe ijambo bavuga icyo batekereza ku Rwanda bashimiye intambwe igihugu gitera mu kugabanya ubucucike mu magororero, guharanira uburinganire bw’umugabo n’umugore mu nzego zose no mu buzima muri rusange.
Banasabye kandi u Rwanda gufata ingamba zituma uburezi kuri bose n’uburezi budaheza bugerwaho, ndetse banasaba ko u Rwanda rwasubiramo itegeko rigenga imiryango itari iya Leta, kugira ngo basubize impungenge zagaragajwe.
Hari abahagarariye ibihugu byabo bavuganye ubukana bwinshi, ariko bageze aho bamera nk’abibagiwe igihugu bari guha ibitekerezo.
Abo barimo ibihugu nka Norway ndetse n’Ubwongereza. Aba icyo batarukiyeho bamaze kuvuga ibyo bagenzi babo na bo bagiye bagarukaho, bahisemo kuvuga akari ku mutima wabo cyangwa ibyo ibihugu byabo byapanze kubera inyungu baba bafite.
Uhagarariye Ubwongereza yagize ati "Twabivugiye mu zindi nama, ariko turasubiramo ikibazo gikomeye cy’ihungabanywa by’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Turasaba ko impande zose zirebwa n’icyo kibazo zagira icyo gikora."
Minisitiri Ugirashebuja ahawe ijambo, yashimiye Visi Perezida wa Komisiyo, ari na we wari uyoboye iyi nama ati "hari bagenzi bacu batanze inama ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Congo. Murabizi ko ibijyanye n’iyi myanzuro bireba igihugu ku butaka bwacyo, ariko ntibyambuka imipaka. Birumvikana rero ko tutabazwa ibibazo by’uburenganzira bwa muntu muri Congo."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|