Nkora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu kwishyurana – Sen. Frank Habineza

Business ndi gukoraho ni ijyanye n’uburyo bw’imyishyuranire bw’ikoranabuhanga (blockchain) ndetse n’ibijyanye no guha agaciro igicuruzwa cyangwa imitungo, ikagurishwa ihagarariwe n’ikimenyetso gifatika(tokenization).

Mu mushinga wa mbere, tuzafasha ibigo kubaka system zo gucunga amakuru yabo, uhereye mu Makoperative, mu gihe mu mushinga wa kabiri, tuzajya dufata nk’imodoka ya bisi urugero igura Miliyoni ijana, tugakora utubisi duto tw’ikimenyetso.

Niba urugero buri kabisi tugaha agaciro ka Miliyoni icumi, bivuze ko iyo bisi izagabanwa n’abantu icumi, buri wese akagura ako kamenyetso ka bisi, akaba abaye umunyamigabane kuri iyo bisi, ibyo ni byo tokenization.

Urundi rugero, niba hari nk’ishyamba rigurishwa Miliyoni ebyiri, dushobora gushushanya igiti kimwe gihagarariye iryo shyamba, maze icyo giti tukagiha agaciro, nuko abanyamigabane bagura iryo shyamba, buri wese akagura icyo giti gihagarariye umugabane we kuri iryo shyamba.

Uyu mushinga twawutangiye mbere ya COVID-19, jyewe n’abo dufatanyije. Nyuma COVID-19 yadukomye mu nkokora ariko ubu twongeye kuwuhagurutsa.

Mu by’ukuri jyewe sinize iby’ikoranabuhanga sinabyize, ariko nabikunze kuva cyera. Na Mudasobwa nayiyigishije nkoresheje murandasi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka