Ngoma: Kubona ubwanikiro bw’umuceri ni tombola

Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative COOPRIKI – Cyunuzi bavuga ko kutagira imbuga banikaho umusaruro wabo bibatera igihombo.

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko bagorwa cyane mu bihe by’imvura kuko iyo iguye babura aho banurira umuceri bigatuma unyagirwa.

Havugimana Alex avuga ko imbuga banikaho ari nto ugereranyije n’umusaruro babona, akavuga ko byamuteje igihombo ku musaruro yabonaga.

Ati“Simbura nk’ibiro biri hagati ya 20 na 30 mpomba kubera imvura ndetse ngatakaza umwanya ntegereje ko hari uwanura ngo nange mbone aho nanika”.

Akomeza agira ati “Iyo imvura yaguye dutwikiriza Shitingi ariko hari n’ubwo umuceri unyagirwa igihe iguye itunguranye ugasanga habayeho kwangirika ndetse rimwe na rimwe warangara gato umuvu ukawutwara”.

Ikindi Havugimana yagaragaje nuko usanga mu gihe cyo kwanika umuceri bibasaba umwanya munini wo gutegereza mugenzi we wumishije kugira ngo abone aho yanika.

Ati “ Na hano twanika hasi ni hato ukurikije umusaruro wacu, none se ubu ugira ngo ntibwije hari abatanitse kubera kubura aho banika kuko habaye hato. Twasabaga ko badutunganyiriza indi mbuga bikajya bitworohera kwanika”.

Mukandekwe Josephine nawe avuga ko baramutse babonye imbuga yo kwanikaho umusaruro wabo byabafasha kutagwa mu gihombo ndetse bigatuma umuceri wabo uba mwiza ku isoko.

Ati “Nonese urumva umuceri wanyagiwe uba usa nutarigeze uhura n’imvura? Ikindi turi benshi pe niyi mbuga ubona ntiduhagije kuko bisaba ko wanika ari uko mu genzi wawe yanuye”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi ubworozi n’umutungokamere mu karere ka Ngoma Mudahemuka Innocent avuga ko mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo bazifashisha imashini yumisha imyaka ‘Mobile dry’ ikajya iwumisha hatabayeho kwanika banura kugeza utonowe.

Ati “ Iyo mashini yumisha umuceri ako kanya bagahita bawujyana ku ruganda kuwutonoza ndatekereza ko aribyo bizatanga igisubizo kuri iki kibazo ndetse bikanarinda umusaruro kwangirika”.

Mudahemuka avuga ko ‘Mobile Dry’ iri Ngoma mu murenge wa Kazo bayibonye mu kwezi k’Ukuboza 2025 ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Buholandi igurwa asaga Miliyoni 400.

Ati“Koperative zishyize hamwe uko ari enye zirimo iyitwa Koperative Subiza, Koabika, Kopamunya, Koremu, ku bufatanye n’akarere ka Ngoma n’umuryango utegamiye kuri Leta y’ Abahorandi yitwa ‘Agri_Terra’ iragurwa.

Iyi ‘Mobile Dry’ ifite ubushobozi bwo kumisha umusaruro ku buryo udatakaza ubuziranenge, bityo Mudaheranwa asanga izaba igisubizo cy’abakeneye imbuga kuko umusaruro uzajya usarurwa uhita wumishwa ndetse ukanatonozwa.

Mudahemuka avuga ko iyi Koperative yiguriye imodoka ebyiri z’amakamyo azifasha kugeza umusaruro ku ruganda ruwutonora, asanga rero nibabyumva neza bizabafasha no kujya bahita bumisha umusaruro wabo.

Kwanika no kwanura umuceri bituma aba bahinzi batakaza hagati ya 19% na 21% by’umusaruro w’ibyo bejeje bingana na toni 1330kg mu mwaka. Mukarere kose beza mu gihembwe cy’amezi 6 Toni ibihumbi 7 by’umuceri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka