Nabeshywe ko data yapfuye muri Jenoside nsanga navutse ku Nterahamwe zafashe Mama ku ngufu- Umurizaboro

Umurizaboro Aline umwe mu rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, yatanze ubuhamya bukomeye, aho yavuze ko yavutse gato nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze aba mu buzima bw’ibikomere bikomeye byatumye yiheza mu bantu.

Uyu mukobwa ubwo yatangiraga guca akenge, yabajije nyina niba we agira se nuko nyina amubwira izina ahimbye.

Ati “ Mama yafashwe ku ngufu agira n’ibyago byo kumbyara bimutera igikomere nanjye bintera igikomere cyo gukura ntazi Papa ndetse ntazapfa menye ubuzima bwanjye bwose”.

Umurizaboro agize imyaka 12 yongeye kubaza nyina aho se ari, amubwira ko bamwishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi icyo gihe amubwira izina rya Sekuru.

Ati “Mama yambwiye ko nabyawe na Se (sogokuru) ndetse ambwira n’izina rye anambwira ko bamwishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa byose yabiterwaga no kubura ibisobanuro ampa”.

Nyuma nyina yaje kumubwira ko impamvu yamubwiye izina rya Sekuru kwari ukugira ngo ajye abasha kumubonera amakuru yose yari kujya amubaza.

Mu biganiro umubyeyi we bagiranaga yakundaga kumubwira ko abantu batamukunda, akamugira inama ko agomba kwirinda kujya abegera ngo kuko bamugirira nabi ariko ntamubwire impamvu yabyo.

Icyakora, yaje kumumenera ibanga ry’ukuntu umuvandimwe yamusabye gukuramo inda ye, ariko akabyanga.

Imwe mu mpamvu yatumye abyanga ngo ni uko yari umukirisitu kandi akaba yarigishijwe ko umuntu atagomba kuvutsa ubuzima uwo ataremye kandi ko iyo abikoze aryozwa amaraso ye.

Ati “Mama yambwiye ko yari afite inzozi zo kuzaba Umubikira akaba ari na yo mpamvu yanze gukora icyaha cyo gukuramo inda yanjye, gusa byaje kumuviramo kwangwa n’umuryango we wari wararokotse yisanga batamwisangaho”.

Uyu mwana rero, nyuma yaje gutangira ishuri, rimwe na rimwe akabura ibikoresho akabaza nyina impamvu adahabwa ibikoresho nk’abarihirwa n’ikigega kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akamusubiza ko bizakorwa ubwo azaba ageze mu mashuri yisumbuye.

Ati “ Nubwo yakomeje kumpisha inkomoko yanjye naje kuyimenya biturutse ku Muryango SEVOTA watumyeho abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagafatwa ku ngufu."

Umunsi umwe rero, yajyanye na nyina muri ibyo biganiro byategurwaga na SVOTA, maze agezeyo ahasanga abandi bana benshi n’ababyeyi babo baganira ku mateka y’ibikomere byo kubyara basambanyijwe ku gahato.

Ngo bageze mu rugo batashye kuko yari amaze kugira imyaka 15 yabajije mama we ati ko numvise bavuga ko abana bari hariya bavutse ba nyina barafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside nange niko bimeze?

Icyo gihe yamusubije ko ariko byagenze nuko nawe amubaza niba hari abandi bantu babizi amusubiza ko ntawe yabibwiye.

Ati “ Nisabiye Mama ko ntawe agomba kubibwira gusa numva ngize igikomere cy’uko nabeshywe ko Papa yapfuye nkongera kumenya ukuri kuko navutse mu bibi mama yakorewe, mbabazwa nuko ntazapfa menye Data kuko abamuhohoteye babaga ari benshi”.

Ibi byose byatumye Umurizaboro akura yiheza mu bandi ntagire uwo yegera akabaho mu bwigunge gusa aza kubifashwamo n’umuryango SEVOTA ukabaha inyigisho zibafasha kwiyakira.

Ati “ Iyo twabaga twagiye aho SEVOTA ikorera wumvaga uri ahantu heza kuko wumvaga abantu muri kumwe muhuje, ntawe ukwishisha, gusa wasubira mu rugo bigasubira inyuma”.

We n’umubyeyi we baje kwakira amateka y’ibyababaye ho ndetse buhorobuhoro babasha no kongera kunga ubumwe n’umuryango wabo muto wari wararokotse.

Mama we yaje gushaka, arabyara ubu yishimira ko afite umuvandimwe ndetse nawe yabashije kwiga agera ku rwego arangiza Kaminuza.

Umurizaboro avuga ko yishimira kuba Leta y’u Rwanda ntawe iheza kandi ikomeje gufasha abanyarwanda kunga ubumwe birinda icyakongera gusenya ubumwe bwabo.

Ibitekerezo   ( 3 )

ihangane ushikame urumwana wugihugu kigutekerereza uzabaho

TWIZERIMANA JMV yanditse ku itariki ya: 1-06-2026  →  Musubize

Komera mwana wacu. Turagukunda twese ababyeyi. Uri uwacu uri umwana w’u Rwanda. Ufite igihugu cyiza cyiyakiriye. Uri iwanyu. Turi kumwe nawe. Imana nayo yakuremye iragukunda!!

Jeanne Mukamusoni yanditse ku itariki ya: 31-05-2026  →  Musubize

Komera komera mwana w’u Rwanda. Turagukunda uri uwacu twese ababyeyi.

Jeanne Mukamusoni yanditse ku itariki ya: 31-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka