N’utugari turubaka inzu nziza ariko Rulindo byarayinaniye - Abadepite ntibabyumva
Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari, bavuze ko byinshi mu byihutirwa byitaweho, ndetse n’ingengo y’imari ikenewe kubishyira mu bikorwa mu mwaka utaha, birimo birashakirwa amafaranga yo kubishyira mu bikorwa.
Aba badepite batangiye kureba imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari, kugira ngo batange ibitekerezo ku byakwitabwaho mu gutegura ingengo y’imari.
Icyakora, aba Badepite ubwo bakiraga Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, basanze hari ibigomba kuvanwa mu nzira.
Buri mwaka, Komisiyo y’ingengo y’Imari mu Nteko ikora ingendo mu gihugu cyose, kugira ngo irebe ibikorwa by’iterambere, ibyo kandi ikabikora mbere y’uko ingengo y’imari itangazwa, akenshi muri Mutarama, kugira ngo barebe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari rigeze.
Odette Uwamariya, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari yagarutse ku kibazo kiri mu Karere ka Rulindio, Intara y’Amajyaruguru, kubatse mu manegeka.
Yagize ati "Ikibazo cy’Akarere ka Rulindo twakibonye uyu mwaka mu Kwezi kwa mbere ubwo twajyaga muri izo ngendo, ariko n’umwaka ushize twari twakibonye."
Yongeyeho ati "Mu mitangire ya servise, buri rwego rugomba kugira ahantu heza rutangira servise, kandi twagiye tubibona kandi ni ikintu dushima cyane, ubona ko mu turere dutandukanye bagiye bubaka, ndetse bigeze no ku rwego rw’utugari."
Nyamara, muri Rulindo ngo akarere karacyari mu manegeka.
Yagize ati "Iki kibazo rero twakibonye mu kwezi kwa mbere ubwo twagiriraga urugendo muri ako karere, ariko n’umwaka ushize twari twakibonye. Impamvu twakigarutseho nuko twabonye ko iyi nyubako ikwiye kwitabwaho bitewe n’ahantu iri. Hari amanegeka hashobora kuba hateza ikibazo."
Uwamariya yongeyeho ati" Batwemereye ko iki kibazo bagiye kugikemura, kandi bakabikora mu byiciro."
Ibiro by’Akarere ka Rulindo byubatse mu Murenge wa Bushoki munsi y’imisozi miremire, aho mu bihe by’imvura amazi aturuka muri iyo misozi amanukira kuri izo nyubako z’Akarere bikabangamira imitangire ya serivise.
Mu myaka itatu ushize, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ku mushinga wo kubaka inyubako nshya y’Akarere abereye umuyobozi, aho yavuze ko uwo mushinga ugeze kure utegurwa.
Yagize ati “Iyo dusaba abaturage kwimuka bakava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ni ngombwa ko n’Akarere ka Rulindo kimuka kuko byagaragaye ko kubatse mu manegeka, aho kubatswe byagaragaye ko nta nyubako iremereye yahajya”.
Arongera ati “Byadusabye kurambagiza aho ibiro by’Akarere byimukira, kwimura ibiro by’Akarere bikaba byemezwa n’iteka rya Minisitiri ufite Uturere mu nshingano. Nyuma yo kurambagiza aho ibyo biro byakubakwa inzego zitandukanye zibigizemo uruhare, harambagijwe ahantu hatandukanye ariko hemezwa ‘site’ imwe ya Mugote yo mu Murenge wa Ngoma”.
Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari izabigeza ku nteko, hanyuma bishyikirizwe n’Umutwe wa Sena nawo utangeho ibitekerezo.
Nyuma y’aha, bikirizwa Guverinoma, kugira ngo ibitekerezo birimo bizabweho mu ngengo y’imari itangazwa muri Kamena.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|