N’iyo yavuka ku mwimukira Trump adashaka: Kuva ubu umwana wese uvukiye muri Amerika azahita aba Umunyamerika
Urukiko rw’Iirenga rwa Amerika rwemeje ko umwana wese uvukiye ku butaka bwa Amerika azajya aba abonye ubwenegihugu bw’iki gihugu, n’iyo yavuka ku mwimukira ugomba gusubizwa iwabo kuko adafite ibyangombwa.
N’iyo yaba umwana w’umuntu waje yihitira, umushyitsi w’igihe gito, naramuka abyariye muri Amerika, ubwo umwana wavutse azahita aba Umunyamerika.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Roberts ni we watangaje uyu mwanzuro wanashyigikiwe n’abandi bacamanza barimo Sotomayor, Kagan, Barrett na Jackson. Uwitwa Kavanaugh we yemeanyoje n’uyu mwanzuro ho igice, mu gihe abacamanza Thomas, Alito, na Gorsuch batashyogikiye umwanzuro.
Iri ni itegeko Perezida Donald Trump atashakaga. Mu minsi ishize, Trump yagaragaye mu rukiko yumva urubanza rujyanye n’iki kibazo. Bwari ubwa mbere umuperezida wa Amerika aza akicara mu cyumba cy’iburanisha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|