Mwarakoze cyane kungirira icyizere nyakubahwa Perezida wa Repubulika - Sebahizi wari Minisitiri w’Ubucuruzi

Sebahizi Prudence wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yashimye byimazeyo Perezida Paul Kagame, ku cyizere yamugiriye cyo gukorera Igihugu akamuha izo nshingano mu myaka ibiri ishize.

Ku wa Gatatu tariki 10 Kamena 2026, nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakoze impinduka muri Minisiteri zirimo iy’Ibikorwa Remezo, iy’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yahawe Bwana Kajangwe Antoine Marie, wari usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri akaba yasimbuye Prudence Sebahizi.

Tariki ya 16 Kanama 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi batandukanye. Muri iyo Guverinoma nshya ya 2024-2029 ikaba igizwe n’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda.

Muri Minisiteri zari zisanzweho, eshatu ni zo zahawe abaminisitiri bashya ndetse icyo Prudence Sebahizi agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari kuri uwo mwanya kuva tariki ya 30 Nyakanga 2022.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Sebahizi yavuze ko ashimira byimazeyo Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamuha izo nshingano yari amazeho imyaka ibiri. Ati: "Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku cyubahiro yampaye cyo kungira Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu gihe cy’imyaka ibiri ishize."

Sebahizi yagaragaje kandi ko mu gihe yamaze muri izo nshingano yishimiye gukorana n’abandi bagize Guverinoma ndetse n’ikipe yose ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), mu guteza imbere inganda, kongera uruhare rw’abikorera, guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse no gushimangira ubufatanye mu karere.

Yavuze ko yishimira ibyo bagezeho bafatanyije, ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Yasoje ashimira kandi anifuriza ishya n’ihirwe uwamusimbuye muri izi nshingano, Kajangwe Antoine Marie, avuga ko ari umwanya yahawe awukwiye kandi ko yizeye ko azakomeza gusigasira ibyagezweho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka