Muhanga: Ikiguzi abashoramari batanga kugira ngo bagere ku mabuye y’agaciro
U Rwanda rufite impano y’amabuye y’agaciro mu nguni zose z’igihugu, Muhanga ikaba kamwe mu turere dukungahaye kuri ubu butunzi buyoboye izindi nzego mu kwinjiriza igihugu amadovize.
Imirenge yose y’aka karere, uretse umwe, ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kanyarwanda Innocent uyoboye ishyirahamwe ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Muhanga, avuga ko hari ibigo cumi na kimwe byashoye imari muri uyu mushinga, byose bikaba bikoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Ubwo KT Radiyo yegeraga Abanyamuhanga kuri uyu wa gatatu, Kanyarwanda yabaye umwe mu bitabiriye ibiganiro byayo.
Yagize ati ” Mu myaka itambutse twakoraga ubucukuzi bwo kwirwanaho, bijyanye n’imbaraga abantu bari bafite. Icyakora, dukurikije umuvuduko iterambere ry’Isi rigezeho, turimo turava mu mikorere gakondo twinjira mu bucukuzi bwa kijyambere."
Ibi babigeraho kubera gukorana n’abafatanyabikorwa, abashoramari barimo n’abanyamahanga.
Kuri ubu, Kanyarwanda avuga ko ikibazo basigaranye muri iri shoramari ari uko amabanki y’u Rwanda atarabumva neza ngo bizere umutungo kamere uri mu butaka maze babahe inguzanyo zibafasha gukora ibikorwa byabo.
Kanyarwanda agira ati "Iki ni ikibazo gikomeye gituma akenshi ubucukuzi busubira inyuma…ikibazo kiri mu mabanki, bavuga ko bakibyigaho”.
Ku bijyanye n’ibibazo by’ibirombe bijya bigwira abacukuzi, Kanyarwanda avuga ko ibyo bidakunze kubaho muri sosiyete zikora ubucukuzi mu buryo bwemewe zifite ibyangombwa, kuko bacukura bagenda bubakira imisozi nk’uburyo bwo kurinda abacukuzi. Gusa yemeza ko impanuka zijya zibaho nk’uko n’ahandi zibaho, ariko birinda ko zabaho biturutse ku burangare.
Yagize ati “Ku bijyanye rero n’imfu za hato na hato, mujya mubyumva, tugira ikibazo cy’abantu bacukura amabuye mu buryo butemewe. Umuntu ashobora kuva aha akarenga umusozi inyuma, akitwikira ijoro,akajya mu mukingo, akajya ahantu hadasobanutse, mu gihe runaka ukumva ngo ikirombe cyagwiriye umuntu ahasiga ubuzima,…ahakunze kugwa abo bantu kenshi, usanga ari muri bya birombe bikoreramo abadafite ibyangombwa.”
Kanyarwanda kandi yavuze ku kibazo bajya bahura nacyo mu gihe cyo gutanga ingurane ku baturage baba bafite imirima bikaza kumenyekana ko irimo amabuye y’agaciro agomba gucukurwa, maze ugasanga bifuza ingurane z’umurengera.
Yagize ati,” Ushobora gusanga hari aho tugiye gufata dushaka kuhakorera iyo mirimo, ari umurima usanzwe wagura nka 500.000 Frw ahandi, umuturage ntatinye kukubwira Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda. Nubwo umuturage abikora kuko hari ikiri munsi y’ubutaka, ariko itegeko ribisobanura neza ko ikiri munsi y’ubutaka ari umutungo bwite wa Leta."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|