Muganga SACCO irakataje mu gufasha abanyamuryango bayo kubona amacumbi

Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga Sacco, bwagaragaje ko binyuze muri gahunda ya ‘Gira Iwawe’, abanyamuryango bayo barenga 40 bashoboye kubona inzu zabo zo guturamo.

Muganga Sacco imaze kugira abanyamuryango barenga ibihumbi 14
Muganga Sacco imaze kugira abanyamuryango barenga ibihumbi 14

Iyi Koperative imaze gusa igihe cy’imyaka itatu yemerewe gukora nk’ikigo cy’imari cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), nyuma y’igihe bari bamaze bakora nk’ikimina cyo kubitsa no kuzigama, gihuriwemo n’abagize inzego za Leta z’ubuzima, kuri ubu kikaba ari ikigo cy’imari gihuriwemo n’abakora mu nzego z’ubuzima yaba abakora muri Leta cyangwa mu bigo byigenga.

Kuba mu nshingano za Munisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) harimo no gushakira amacumbi abakozi bayo, byatumye ikorana na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), babinyujije muri Muganga Sacco kugira ngo abanyamuryango bayo bajye bashobora kubona inguzanyo ibafasha kubona amacumbi, yaba ari ukuyubaka, gusana ayo bafite cyangwa kugura ayasanzwe mu buryo bworoshye.

Ni gahunda kuri ubu igeze mu cyiciro cya kabiri, kuko mu cyiciro cya mbere cyayo, BRD yahaye Muganga Sacco inguzanyo ya miliyoni zirenga 500Frw, aho izigera kuri 493Frw bingana na 98%, zahawe abanyamuryango bagera kuri 19 nk’inguzanyo ibifasha kubona inzu.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi Dr. Philbert Muhire, avuga ko icyiciro cya kabiri cy’iyo nguzanyo kigizwe na miliyari 1.5 ariko bazahabwa mu byiciro bibiri.

Ati “Harimo miliyoni 690Frw z’icyiciro cya mbere twamaze kuyafata, tukaba dutegereje icyiciro cya kabiri cya miliyoni 810Frw. Miliyoni 690Frw twahawe abanyamuryango barazifashe, ku rwego rwa 70%, abagera muri 25 bafashe inguzanyo zigera muri miliyoni 484Frw, batangiye gukora imishinga ijyanye no gushaka amacumbi.”

Dr. Philbert Muhire
Dr. Philbert Muhire

Arongera ati “Mu byiciro bariya banyamuryango 25 basabyemo ziriya nguzanyo, harimo abasabye izijyanye no kugura inzu 6, kubaka 11 no gusana inzu zabo bagera ku bantu 8, bose bafashe kuri icyo gice cya mbere cy’icyiciro cya kabiri cy’iyi nguzanyo. Icyo dusigaranye navuga ko ari ukugira ngo tubone igice cya kabiri hanyuma abanyamuryango nacyo babashe kugikoresha bakemura ibibazo by’amacumbi.”

Muri rusange mu gice cya kabiri cy’inguzanyo ya ‘Gira Iwawe’, muri miliyoni 690Frw, hamaze abamaze gusaba inguzanyo bagera kuri 40 bagomba guhabwa izigera kuri 673Frw, barimo ibyiciro byose yaba kubaka, gusana no kugura.

Hari kandi ubusabe bw’abakeneye izo nguzanyo bukirimo gusuzumwa bugera kuri 62, za miliyari1.1Frw.

Dr. Muhire ati “Murabona ko kuri Miliyari 1.5 dufite, dukomeje kuri iki kigero turiho abanyamuryango izi nguzanyo murabona ko bazishaka cyane, ku buryo dukomeje kuyakira no kuyikoresha neza dushobora gukomeza gukorana neza na BRD, igakomeza kugirira abanyamuryango bacu akamaro gakomeye.”

Muri abo abamaze kwemererwa inguzanyo ni abanyamuryango bagera kuri 34, bazafata inguzanyo zigera muri miliyoni 640Frw.

Abanyamuryango ba Muganga Sacco bavuga ko bahangayikishijwe no kubona ibyiciro byose by’inguzanyo ya ‘Gira Iwawe’ bisa nkaho byamaze kubona abo zihabwa mu gihe abayikeneye ari benshi.

Jean Bosco Safari ni umukozi mu bitaro bya Gatonde, avuga ko babona amafaranga yatanzwe muri iyo gahuda mu byiciro byose asa nkaho yamaze gushira kandi abanyamuryango bayakeneye ari benshi.

Ati “Hari ubundi buryo buhari bw’uko BRD izongera ikongera amafaranga yatanze, kugira ngo abenshi bashobore kubona kuri iyo nguzanyo.”

Kuba ‘Gira Iwawe’, ari umushinga w’umwihariko ushobora gukomeza cyangwa kurangira, ngo ntabwo bikwiye gutera impungenge abanyamuryango kuko hari n’izindi nguzanyo bagenewe zibashoboza kubona inzu nubwo inyungu ku nguzanyo itangana.

Bifuza ko bakomeza kubona inguzanyo ya Gira Iwawe
Bifuza ko bakomeza kubona inguzanyo ya Gira Iwawe

Muri rusange mu gihe cy’imyaka irenga itatu Muganga Sacco imaze, hamaze gutangwa inguzanyo zirenga miliyari 7,764Frw izitarishyurwa muri zo zikaba zigera muri miliyari 5,619Frw.

Kugeza muri Nzeri 2025, inyungu yaturutse mu nguzanyo zitangwa yiyongereyeho 22% ugereranyije n’umwaka ushize. Koperative Muganga Sacco imaze kugera ku banyamuryango 14348, bavuye ku barenga ibihumbi 12 bariho umwaka ushize.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka