Mu kiganiro Buracyeye cya KT radio cyo kuri uyu wa mbere, cyari gifite isanganyamatsiko igira iti “Kuki ibibazo iby’ingurane z’abimuwe cyangwa abangiririjwe imitungo bidakemuka’, hagaragajwe ibibazo by’ubutaka usanga buhuriweho n’abantu benshi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Philippe Kwitonda, yavuze ko itegeko riteganya ko umuntu ahabwa ingurane mbere y’uko yimuka.
Yagize ati “Itegeko rirabisobanura ko uhabwa ingurane mbere y’uko wimuka, ukayihabwa mu minsi 120 (amezi ane), nicyo itegeko riteganya, ariko nanone Itegeko rigateganya ko ushobora no kumvikana. Rwa rwego rukwimura rushobora kuvuga ruti, turumvikanye iminsi 120 ishobora kurenga, icyo gihe iyo irenze wa muntu wimurwa bamuha 5%, yakwitwa nk’igihano gihabwa urwego rwagombye kuba rwamuhaye ingurane ariko ntayihabwe.”
Ariko ngo hari n’izindi mpamvu zishobora gutuma ingurane itinda gutangwa, harimo ubutaka buri mu makimbirane, Leta ikabura uwo iha ingurane, kuko buri wese aba avuga ko ubutaka ari ubwe.
Kwitonda ati “Buriya mu Rwanda dufite icyo twakwita nk’ibibanza (Plots) cyangwa ubutaka miliyoni 12, ni ukuvuga Abanyarwanda uburyo batunze ubutaka, ubwinshi buri munsi ya 0.5 bya hegitari, ni ubutaka buto buto cyane. Niba nka Minisiteri y’Uburezi igiye kubaka nk’ishuri ahantu, ikavuga iti nkeneye hegitari ebyiri kugira ngo ryubakwe, kubera ko ari ubutaka buto buto kuri buri muturage, ubwo ugiye gusa naho uganira n’abaturage hafi 1000, uko uganira nabo niko usanga bya bibazo twavugaga. Izo ni zimwe mu mpamvu zihari.”
Jean Bosco Niyomugabo wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko mu 2022 REG yamukoreshereje ubutaka akaba ageze uyu munsi atarahabwa ingurane kandi nta kibazo na kimwe bufite.
Ati “REG yarancuragije mu buyobozi ahantu hose, ari ingurane z’ibihingwa nari mfitemo ntazo nabonye, cyari ikibanza cy’ahantu mu isantere cyo kubaka yaragikoresheje nta kintu bampaye na mba, bambwiye ko ntagomba kuhubaka, imyaka ibaye ine, amafaranga bageze naho bansaba kujya aho bakorera, barebye muri mashini basanga amafaranga ambaruyeho.”
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Emmanuel Nuwamanya, avuga ko bakorana n’izindi nzego ariko batanyuze ku ruhande rw’icyo Itegeko rivuga.
Ati “Gukorana n’inzego ni ngombwa, cyane cyane dukorana na Minisiteri y’Ibidukikije, kubera ko Itegeko ari bo basa nkaho barifite mu nshingano, inzego zose zikarikurikiza. Tugakorana nanone na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’inzego z’ibanze kugira ngo cya gikorwa remezo kiri bushyirwe mu mutungo w’umuturage ku bw’inyungu rusange, abashe guhabwa ingurane ikwiye.”
Iyo umuturage atanyuzwe n’ingurane arimo guhabwa, intambwe ya mbere aba agomba gutera ni ukuganira n’urwego rwimura, ariko mu gihe atanyuzwe aba ashobora kugana inkiko, nubwo ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ibidukikije buvuga ko bidakunze kubaho kuko ibibazo bigera kuri 99% bikemukira aho bigomba gukemukira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|