Mu cyumweru kimwe abarwayi barenga ijana basimburijwe impyiko mu Rwanda
U Rwanda rwateye intambwe ishimishije kandi iteye ishema mu rwego rw’ubuzima aho rwarengeje ibikorwa 100 byo gusimbuza impyiko (kidney transplants) kuva hatangizwa gahunda ya Living Donor Kidney Transplant Program muri Gicurasi 2023.
Ni ibikorwa byabaye mu cyumweru gishize, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bimwe mu bikomeye mu karere bitanga serivisi z’ubuvuzi ziri ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ntambwe ntabwo ifatwa nk’mibare gusa yabasimburijwe impyiko, ahubwo igaragaza imbaraga u Rwanda rushyira mu bufatanye mpuzamahanga ndetse n’umuhate warwo wo kubaka ubushobozi bw’abaganga b’Abanyarwanda.
Iyi gahunda Living Donor Kidney Transplant Program, itangizwa muri 2023, abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda bari bamaze iminsi bategurwa bafatanyije n’itsinda ry’abavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri icyo gikorwa basimburije abarwayi batatu impyiko.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, byatangaje ko binyuze mu mikoranire n’Ikigo cya Kaminuza ya Michigan yigisha ibijyanye n’ubuzima (University of Michigan Center for Global Health Equity – UM-CGHE) hamwe na Michigan Medicine, u Rwanda rwabashije kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’inzobere z’imbere mu gihugu.
Bigizwemo uruhare na Prof. Jeffrey Punch, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, bivuga ko iyi gahunda yibanze ku gutoza abaganga b’Abanyarwanda gukora ibikorwa byo gusimbuza impyiko, kubaka no kongerera ubushobozi amatsinda y’abaganga batandukanye ndetse bikajyana no gushyiraho uburyo burambye bwo gutanga izi serivisi mu Rwanda.
Kugeza ubu abarwayi bahoraga bajya kwivuriza mu mahanga ndetse bikajyana n’ikiguzi gihanitse cyo kubona serivisi babaga bakeneye, ubu bashobora kubona ubuvuzi bubafasha kurokora ubuzima bwabo batari kure y’imiryango yabo, kandi bitabahenze.
Mbere y’uko gahunda Living Donor Kidney Transplant Program itangizwa mu 2023, Minisiteri y’Ubuzima, yatangazaga ko mu myaka irindwi ishize, abarwayi 67 boherejwe gusimburizwa impyiko mu bihugu by’amahanga bitwara arenga miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima rushoboye mu gufasha Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubona serivisi z’ubuvuzi zigezweho imbere mu Gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|