Minisitiri Nduhungirehe yakiriye bagenzi be bo muri Afurika baganira ibyo gutsura umubano n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na bagenzi be b’ibihugu bitandukanye byagiye bigaruka ku ngingo zirimo ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Cote d'Ivoire Côte d'Ivoire, Nialé Kaba
Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Cote d’Ivoire Côte d’Ivoire, Nialé Kaba

Aba bayobozi bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia aho bitabiriye Inama ya 49 isanzwe y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Mu bo babonanye harimo mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Nialé Kaba baganiriye ku kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire, ndetse no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye akamaro ibihugu byombi.

Impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza gukorana bya hafi, hagamijwe guteza imbere iterambere rirambye no kungurana ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu n’imiyoborere.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe (i Bumoso) na Dr. Phenyo Butale, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Botswana
Minisitiri Olivier Nduhungirehe (i Bumoso) na Dr. Phenyo Butale, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana

Mu bandi kandi harimo na Dr. Phenyo Butale, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Botswana, no kurebera hamwe inzego zinyuranye zishobora gutezwamo imbere ubufatanye bufitiye inyungu ibihugu byombi.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye kandi ibiganiro na Lejeune Mbella Mbella, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun. Ibiganiro byabo byagarutse ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Cameroun, no kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu impande zombi.

Min. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Kameruni Lejeune Mbella Mbella
Min. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Kameruni Lejeune Mbella Mbella

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye kandi ibiganiro na Dr. Musalia Mudavadi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’AbanyaKenya baba mu mahanga.

Ibi biganiro byashimangiye umubano ukomeye usanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya, ndetse n’ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Impande zombi zagaragaje ko zizakomeza gukorana bya hafi, hagamijwe kongerera imbaraga imikoranire mu bukungu, ubucuruzi n’izindi nzego z’ingenzi ku mpande zombi.

Dr. Musalia Mudavadi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n'Amahanga n'AbanyaKenya baba mu mahanga
Dr. Musalia Mudavadi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’AbanyaKenya baba mu mahanga

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku mugoroba wo ku Cyumweru nibwo yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yitabiriye inama ya 49 isanzwe y’Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), iteganyijwe kuva kuri uyu wa 28 na 29 Nyakanga 2026.

Muri iyi nama, ari kumwe n’abandi ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya Afurika, bazaganira ku bibazo by’ingenzi bireba umugabane, by’umwihariko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Guharanira ko amazi aboneka ku buryo burambye no guteza imbere isuku n’isukura bikwiye, mu rwego rwo kugera ku ntego za #Agenda2063.”

Dr. Musalia Mudavadi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n'Amahanga n'AbanyaKenya baba mu mahanga, uwa kabiri uherye i bumoso
Dr. Musalia Mudavadi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’AbanyaKenya baba mu mahanga, uwa kabiri uherye i bumoso

Iyi nama ni urubuga rukomeye rutuma ibihugu bya Afurika bihuriza hamwe imbaraga, bigashaka ibisubizo by’ibibazo bihuriweho, hagamijwe iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage bo ku mugabane wa Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka