Minisiteri ya Siporo, iy’Urubyuruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi zahawe Abanyamabanga Bahoraho bashya
Perezida Paul Kagame yagize Brave Olivier Ngabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, na Parfait Ishungure Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Brave Ngabo, yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, inshingano yahawe mu Kuboza 2024, nyuma y’igihe yari amaze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Parfait Ishungure wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yamaze igihe kinini ayobora Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Maroc ndetse n’Umuyobozi wungirije wa Centre Culturelle Africaine muri Maroc.
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabarizwagamo, Ishungure yari Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’Akarere ka Pasifika yatangiye guhera mu Ugushyingo 2025.
Mbere y’aho, yahagarariye u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) hagati ya Gicurasi 2021 n’Ugushyingo 2025.
Yanabaye Umukozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Imiryango Mpuzamahanga y’Akarere muri Loni (UN) n’Ibindi Bigo Mpuzamahanga.
Guhera muri Nzeri 2019 kugera muri Mata 2021, yabaye Umukozi Mukuru ushinzwe Ibibazo by’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Yanabaye Umuyobozi ushinzwe Itumanaho ry’Imishinga mu Karere ka Afurika y’Amajyaruguru (Maroc, Tunisie na Algérie), guhera muri Gicurasi 2013 kugera muri Mata 2017.
Muri Mutarama 2012 kugera Ukuboza 2012 yabaye Umuyobozi w’Imishinga akaba n’Inzobere mu Ikoranabuhanga ry’Itumanaho (Telecommunications Engineer)
Afite impamyabumenyi Mpuzamahanga mu Buyobozi bwa Leta yabonye mu 2024, yakuye muri Institut National du Service Public - INSP)
Afite n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Bumenyi bwa Politiki n’Imiyoborere ya Leta ku Rwego Mpuzamahanga n’u Burayi yakuye muri Kaminuza ya Paris 1 Panthéon-Sorbonne.
Indi Mpamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master) ayifite mu Mategeko Mpuzamahanga n’Ay’u Burayi Arengera Uburenganzira bwa Muntu, akaba yarayikuye muri
Kaminuza ya Nantes, mu Bufaransa.
Afitre kandi Impamyabumenyi mu bwubatsi n’Itumanaho (Ingénieur d’État en Télécommunication yakuye muri Institut National des Postes et Télécommunications yakuye muri Maroc.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|